skol
fortebet

Kimenyi Yves na Miss Muyango bakoze ibirori byo kwitegura imfura yabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 18, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga amwe mu mashusho ari guca ibintu, ni aya Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’inkumi izi kwifotoza muri Miss Rwanda 2019 na Kimenyi Yves bakorewe ibirori byo kwitegura imfura yabo, ibirori benshi bazi nka ‘Baby shower’.

Sponsored Ad

Ni ibirori bigoye kumenya igihe cyangwa aho byabereye, icyakora amashusho yabyo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2021.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakobwa b’inshuti za Muyango zari ziri kwishimira ko uyu mukobwa agiye kwibaruka imfura ye.

Bamwe mu bazwi bagaragaraye muri ibi birori harimo Ingabire Habibah wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda.

Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa