skol
fortebet

Kimenyi Yves yanyomoje ibyo gutandukana na Miss Muyango

Yanditswe: Friday 21, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves, yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yatandukanye n’umugore we Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019.

Sponsored Ad

Hari hashize iminsi Kimenyi Yves na Muyango Claudine bibazwaho cyane ko bamaze igihe kinini ntawe usangiza abamukurikira amafoto bari kumwe, bifurizanya ibihe byiza n’ibindi.

By’umwihariko ku munsi wahariwe abakundanye wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka, uyu mwaka ubwo wizihizwaga nta n’umwe muri aba wigeze yifuriza undi nk’uko byajyaga bigenda mu myaka yashize. Ibi na byo byatumye abantu babakeka amababa, bakavuga ko ishyamba ritakiri ryeru, ko ntakabuza batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali 89.7 FM, Kimenyi yavuze ko amakuru y’uko batandukanye atari yo ari ibihuha kandi urukundo rwabo rudapimirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Iwacu bihora ari ibyishimo. Kuba ntaramwifurije [Muyango] isabukuru nziza ku mbuga nkoranyambaga ntaho bihuriye no kuba twaba twaratandukanye. Duhora mu byishimo ntabwo umwe ashyira undi ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ari isabukuru cyangwa se hari icyabaye.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko impamvu bamaze iminsi badasangiza ababakurikira ibihe byabo byiza by’urukundo nk’uko byajyaga bigenda mu minsi yashize, ari uko hari ibindi bintu bari gutegura abantu bazamenya vuba.

Ati “Twebwe mu rugo iwacu ibintu bihora ari isabukuru, umunsi w’abakundana ndetse n’umwaka mushya. Nta yindi mpamvu, hari ikindi kintu tuba turi gutegura mu minsi iri imbere. Abatekereza ko twatandukanye ntabwo bishoboka, bareke kubitekereza gutyo rwose.”

Kimenyi na Muyango barushinze muri Mutarama 2024, bafitanye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa