Uwahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Kimenyi Yves, yagaragaje kutanyurwa n’imikorere iri kugaragara mu makipe amwe yo mu Rwanda, by’umwihariko Rayon Sports, iherutse gukora impinduka nyinshi mu bakinnyi.
Mu minsi ishize, Rayon Sports iri mu makipe ari kuvugwaho cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, aho yakomeje gusinyisha abashya ndetse inasezerera bamwe mu bari basanzwe bayikinira. Mu barekuwe harimo abakinnyi b’inyuma barimo Youssou Diagne, Emery Bayisenge na Ramazani Tchimanga, ibintu byateje impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Kimenyi yagaragaje ko atumva neza impamvu amakipe ashobora kurekura abakinnyi bamaze kumenyera uburyo akina (system), hanyuma akajya gushaka abandi batangira bundi bushya. Yibajije niba koko ayo makipe aba agamije iterambere rirambye cyangwa niba hari ibindi aba agamije.
Yagize ati ko nubwo bavuga ko bakurikira umupira mpuzamahanga, bidakunze kugaragara ko amakipe akomeye ahindura abakinnyi benshi buri mwaka nk’uko bikorwa hano mu Rwanda. Ibi ngo bishobora kuba ari kimwe mu bituma umupira w’amaguru wo mu Rwanda utagera ku rwego rwifuzwa.
Ibi bitekerezo bya Kimenyi bihurirwaho n’abasesenguzi bamwe b’umupira w’amaguru, bavuga ko kugura no kurekura abakinnyi benshi bishobora kudindiza iterambere ry’amakipe, cyane cyane iyo nta gahunda ihamye ihari yo kubaka ikipe irambye.
Kuri ubu, Rayon Sports ikomeje kongeramo abakinnyi bashya barimo Ndayishimiye Didier, Nisingizwe Christian, Nshutinziza Didier, Charles Tchouplaou ndetse na Abdel Matumona Wakonda, mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino.
Ibitekerezo
niko bimeze umupira wacu biragoye.