skol

King Charles lll agiye kongera guha inzu nshya umuhungu we Prince Harry na Meghan Markle

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2023

featured-image

Nyua y’ icyumweru bitangajwe ko King Charles III yasabye umuhungu we Prince Harry n’umugore we Meghan Markle gusohora ibintu byabo basize mu nzu babagamo i Bwami yitwa ’Frogmore Cottage’ yari yarabahaye nk’impano y’ubukwe bwabo mu 2018 byatangajwe ko agiye kubaha inzu nshya.

Iyo nzu bari basabwe gukuramo ibintu byabo niyo babayemo kuva 2018 kugeza mu 2020 ubwo bavaga i Bwami bakajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo King Charles III yabasabaga gukura ibintu byabo muri iyi nzu yubatse mu buryo bw’agatangaza, byatangajwe ko atari abirukanye i Bwami ahubwo yashakaga ko iyo nzu ihabwa umuvandimwe we Prince Andrew nawe wari uherutse kwirukanwa mu ngoro ya Bunckingham Palace nyuma yaho ashinjijwe ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kuri ubu The Independent UK yatangaje ko King Charles III agiye guha inzu nshya Prince Harry na Meghan Markle nayo iherereye mu butaka butuwemo umuryango w’i Bwami. Iyi nzu igiye guhabwa Prince Harry na Meghan Markle yari isanzwe ibamo Princess Euginie n’umugabo we Jack Brooksbank mbere y’uko bajya gutura muri Portugal.

Daily Express yatangaje ko amakuru aturuka i Bwami avuga ko nubwo umwuka uri hagati ya Prince Harry n’umuryango w’i Bwami ari mubi kandi ko unakomeje kurushaho kuba mubi bitabujije King Charles III kongera gushakira umwanya umuhungu we kuko akimufata nk’umwe mu banyamuryango b’igenzi kandi ko bitazahinduka.

Ibi bibaye nyuma yaho King Charles III yatangarije ko gusohora ibintu bya Prince Harry na Meghan Markle i Bwami, ntaho bihuriye no kubirukana. Ibi kandi bije hashinze iminsi micye aba bombi bohererejwe ubutumire bushya bwo kwitabira ibirori by’iyimikwa rya King Charles III kuko ubutumire bwa mbere bwari bwahawe Prince Harry gusa.

Ibi byose bikomeje kuba mu gihe Prince Harry n’umuvandimwe we Prince William batari kuvuga rumwe ndetse hari n’impungenge z’uko batazabasha kwiyunga mbere y’uko iyimikwa rya King Charles III riba nk’uko yari yarabibasabye. Daily Express yakomeje ivuga ko guha inzu nshya umuryango wa Prince Harry ntacyo biri buhindure ku makimbirane bafitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa