skol
fortebet

King James yongereye umunsi w’igitaramo nyuma y’uko amatike ashize vuba

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Saturday 30, May 2026

King James yongereye umunsi w'igitaramo nyuma y'uko amatike ashize vuba

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi King James hamwe n’itsinda rifatanya na we mu gutegura igitaramo cye yise “20 Years of King James”, batangaje ko hiyongereho undi munsi w’iki gitaramo nyuma y’uko amatike y’umunsi wa mbere yashize vuba ku isoko mu minsi micye gusa.

Ibi byatangajwe na King James afatanyije na Bruce Intore uhagarariye kompanyi Intore Entertainment ifasha uyu muhanzi mu mitegurire y’iki gitaramo, aho bavuze ko bafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko abafana benshi batabashije kubona amatike ariko bakifuza kwitabira.

Bruce Intore yavuze ko batangaje amatike y’umunsi wa mbere, agahita agurwa yose ku buryo bwihuse, bikagaragaza ko hari icyifuzo gikomeye cyane ku bafana. Yagize ati:
“Twabonye ko amatike yashize vuba kandi hari abantu benshi batabashije kuyabona nyamara bifuzaga kwitabira. Hari n’abasabaga ko igitaramo cyimurirwa muri Stade Amahoro, ariko kubera igihe gito cyo kugitegura, twasanze ari byiza kongeraho undi munsi.”

Yongeyeho ko amatike y’umunsi wa kabiri azatangira kugurishwa ku itariki ya 1 Kamena 2026.

Ku ruhande rwa King James, yavuze ko ari ibintu bidakunze kubaho mu bitaramo byo mu Rwanda, ariko bikagaragaza urukundo abafana bamufitiye. Yagize ati:
“Mu by’ukuri ntabwo ari ibintu bisanzwe ko igitaramo kigira iminsi ibiri, ariko kubera uburyo amatike yashize vuba n’ibitekerezo by’abafana, twasanze ari ngombwa kubaha andi mahirwe. Nifuzaga Stade Amahoro, ariko igihe cyari gito cyo kuyitegura, bityo umwanzuro ni uwo kongera undi munsi.”

Iyi minsi ibiri y’iki gitaramo iteganyijwe kuzaba ku itariki ya 1 n’iya 2 Kanama 2026, aho buri munsi uzaba ari umwihariko w’ibi birori byo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki.

King James kandi yatangaje ko n’iyo amatike y’undi munsi yashira vuba, kugeza ubu nta gahunda ihari yo kongeraho undi munsi wa gatatu. Gusa yagaragaje ko ari gutegura album nshya ya jazz, ishobora no kuzatangirwa mu gitaramo cyihariye mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa