King Saha yabwahyuje abahuje igitaramo cye no kwamamaza Bobi Wine
Yanditswe: Wednesday 19, Nov 2025
Umuhanzi uri mu bakunzwe mu gihugu cya Uganda King Saha, yahakanye amakuru y’abahuza igitaramo cye afite mu mpera z’iki cyumweru n’ibikorwa byo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida Bobi Wine, ashyigikiye urimo kwiyamamaza .
Ni igitaramo arimo kwitegura gikomeye kizabera ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval, ariko hakaba hari amakuru avuga ko icyo gitaramo cyaba kigamije gukorerwamo ibikorwa byo kwamamaza uwo muhanzi.
Ubwo yari mu kiganiro yakoranye n’ imwe muri televiziyo zikorera ku muyoboro wa Youtube, King Saha yateye utwatsi ayo makuru avuga ko igitaramo yakigeneye abakunzi b’ibihangano bye bose.
Yagize ati: “Ni byo nshyigikiye Bobi Wine n’ishyaka rya NUP, ariko iki gitaramo kigenewe abafana banjye bose bo mu gihugu hose, batitaye ku bitekerezo bya politiki. Nibaze tuduhuze, twishimane, kuko ni icyacu twese.”
Iyi ni inshuro ya kabiri King Saha akoze igitaramo i Lugogo Cricket Oval muri uyu mwaka, nyuma y’icyabaye muri Mutarama.
Ni igitaramo akoze nyuma y’igihe gito avuye mu Bwongereza, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, mu gitaramo kitabiriwe cyane. Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera muri Uganda azagikora tariki 21 Ugushyingo 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *