skol

Kitoko na Davido bagiye guhurira i Kigali mu gitaramo gikomeye cyatewe inkunga na SKOL

Yanditswe: Saturday 18, Oct 2025

featured-image

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Kitoko Bibarwa [Kitoko] agiye kongera kuririmbira imbere y’abafana be mu Rwanda, aho azahurira ku rubyiniro na Davido, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, mu gitaramo giteganyijwe kuba tariki 5 Ukuboza 2025 muri BK Arena.

Ni kimwe mu bitaramo Davido azakorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu rugendo rwo kwamamaza Album ye ya gatanu yise “5ive”, ikomeje gutanga impinduka zikomeye mu muziki we no kumushyira ku isonga mu bahanzi b’ibihangange ku mugabane.

Iki gitaramo cya Davido na Kitoko muri BK Arena gitegerejweho kuzasiga amateka akomeye mu muziki nyarwanda muri uyu mwaka wa 2025, kikaba kitezweho kuzahindura isura y’imyidagaduro yo mu Rwanda mu mpera z’umwaka. Cyateguwe na Intore Entertainment, giterwa inkunga n’uruganda rwa SKOL binyuze mu kinyobwa Skol Malt.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu, tariki 17 Ukwakira 2025, nibwo Skol Malt ndetse na Intore Entertainment bahuje abafatanyabikorwa banyuranye barimo n’abanyamakuru mu muhango wabereye kuri La Noche, i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, bagaruka ku gitaramo cya Davido bari gutegura.

Bruce Twagira, washinze Intore Entertainment, yavuze ko mu bahanzi bo mu Rwanda bazakorana muri iki gitaramo kugeza ubu bemeje Kitoko. Ati: “Hari ibintu bimaze iminsi bicicikana abantu bibaza impamvu tudatumira abahanzi ba cyera mu bitaramo nk’ibi, rero Kitoko ari mu bahanzi bamaze igihe bategerejwe. Murabizi aba mu mahanga, twaramuvugishije arabyemera kuza nyuma y’imyaka myinshi. Turumva ko kumuzana ari ikintu cyiza, n’abana ntekereza ko bamutegereje.”

Yashimye imikoranire myiza basanzwe bafitanye na Skol, kuko yabateye inkunga ku bitaramo birimo icya Koffi Olomide ndetse n’umufaransa Tay C. Ati: “Ntabwo ari ubwa mbere Skol dukoranye. Kuko twakoranye ku gitaramo cya Tay C, ku gitaramo cya Koffi Olomide, n’ibitaramo byinshi twakoranyemo. Skol yizerera mu gufasha abahanzi, ndetse n’uruganda rw’umuziki w’u Rwanda muri rusange. Kubagira nk’abaterankunga, ni ibintu by’agaciro kuri twe. Twarabegereye, baratwizera. Nka Davido kumuzana murabizi ko atari ibintu byose, ariko birashoboka […].”

Umuyobozi Ushinzwe imenyekanisha ibikorwa muri Skol, Niwemfura Marie-Paule, yabwiye itangazamakuru ko bishimiye gutera inkunga iki gitaramo kandi biteguye gukomeza gushyigikira ibikorwa bya Intore Entertainment. Ati: “Davido ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, twishimiye kuba twongeye gukorana na Intore Entertainment. Twakoranye ibitaramo byinshi kandi byiza, kuri iki ni umwihariko."

"Turatumira abafana ba Davido, ariko n’abafana b’umuziki muri rusange, kuzakurikirana ibikorwa byacu kuko tuzashyiraho uburyo abantu bashobora gutsindira amatike.”

Amatike azagera ku isoko mu cyumweru gitaha, aho azaba ari mu byiciro bitandukanye birimo ahasanzwe (Regular), VIP ndetse na VVIP. Iki gitaramo cyitezweho kuzaba kimwe mu bikomeye bizasiga amateka mu muziki nyarwanda no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu ruganda rw’imyidagaduro.

Davido agiye kongera gutaramira mu Rwanda

Kitoko niwe muhanzi rukumbi w’Umunyarwanda umaze kwemezwa uzataramana na Davido

SKOL itewe ishema no kuba yarateye inkunga iki gitaramo

Intore Entertainment yateguye iki gitaramo yashimiye ubufatanye bwiza ifitanye na SKOL

Uburyohe bwa Skol Malt ni ntagereranywa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa