Umuhanzi Bibarwa Patrick, wamenyekanye mu muziki Nyarwanda nka Kitoko yabajijwe igihe ikibura kugira ngo ashinge urugo cyangwa ashake umukunzi, asaba abakunzi we kumuha umwanya.
Yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na Kiss FM, mu kiganiro n’abanyamakuru, Rusine na Anita Pendo.
Muri iki kiganiro Kitoko yashyize ahagaragara bimwe mu byo mu buzima bwe bwite bw’urukundo nyuma yo kuva mu Bwongereza agataha mu Rwanda.
Kitoko yavuze ko yagiye avugwa mu nkundo zitandukanye ariko akizezwa ko ari ibihuha. Yemeje ko hari umukobwa umwe gusa bigeze gukundana mbere y’uko uyu muhanzi yerekeza mu Bwongereza nubwo atigeze agaragaza imyirondoro y’iyo nkumi.
Ati “Inkundo zose banshyiramo ni iz’ibihuha cyane. Ariko hari urwo nabayemo. Ntabwo nagize amahirwe kugira ngo rukomeze kugeza uyu munsi. Ariko ndabitekereza, mpura n’abantu ngakunda, wenda nkavuga nti ‘ntabwo niteguye ariko nashimye”
Rusine amubajije ikibura, Kitoko ntiyazuyaje kuvuga ko abijyamo agakunda ariko ngo habura icyemezo gifatika.
Ati “Buri muntu aba afite isaha ye. Urumva ni bwo nkiza, nari mfite gahunda yo kuzataha, ubu nibwo
nkihagera, mumpe akanya.”
Kitoko yakomeje avuga ko ubusanzwe akunda umuntu umwumva, umenya amarangamutima ye. Ati “Hari umuntu umenya icyo utekereza utaranakivuga, ubwo ni bwo bucuti. Nshaka umuntu nyine ufite urukundo rwa nyarwo.”
Kitoko aherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘Eva’ ikaba iya mbere ashyize hanze kuva yataha mu Rwanda avuye mu Bwongereza aho yari amaze imyaka yimukiye ubwo yari agiye kwiga.
Kitoko uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, yinjiye mu muziki mu 2008, ahereye ku ndirimbo Ikiragi n’izindi zakurikiyeho zatumye aba ikimenyabose.
Mu 2013 yerekeje mu Bwongereza ari na ho atashye avuye ndetse anahakomereza amasomo. Yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu icyo gihe.
Mu 2022 Kitoko yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘South Bank University’ y’i Londres mu Bwongereza aho yize ibijyanye na politike. Yahise akomereza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri ‘London Metropolitan University’.
Nyuma y’imyaka 12 yimukiye mu Bwongereza aho yari yagiye kwiga ndetse akanahatura, yatashye burundu mu Rwanda ku wa 9 Ugushyingo 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *