skol
fortebet

Kizigenza muri Sinema Harvey yakatiwe indi myaka 16 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu

Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa filime wabaye ikimenyabose muri senama ya Hollywood, Harvey Weinstein yakatiwe gufungwa indi myaka 16 nyuma y’amezi abiri ahamijwe ibyaha bitatu byo gufata ku ngufu.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi wa filime watakambye avuga ko atifuza kumara ubuzima bwe bwose muri gereza urukiko rw’i Los Angeles rwamuhamije icyaha cyo gusagararira no gufata ku ngufu umukinnyi wa filime mu cyumba cya hoteri ubwo bari bitabiriye iserukiramuco rya sinema Italia Film Festival ryari ryabereye i Los Angeles muri Gashyantare 2013.

Uyu mugabo w’icyamamare muri Hollywood mu rukiko yatakambye asaba kudakatirwa. Ati "Nyamuneka nti munkatire igifungo cya burundu, ntabwo kinkwiriye, iki cyaha ntabwo nagikoze."

Harvey Weinstein w’imyaka 71 ahawe iki gihano nyuma y’aho tariki 11 Werurwe 2020 nabwo Urukiko rukuru rwa New York rwamukatiye igifungo cy’imyaka 23 rumuhamije ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Weinstein yabwiye umucamanza w’Urukiko rwisumbuye rwa Los Angeles, Lisa Lench ko atazi uvuga ko yamuhohotewe wahawe amazina ya Jane Doe 1.

Weinstein amaze igihe ahangana n’ibirego yashinjwe n’abantu basaga 80 bavuze ko yabakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu myaka itandukanye kuva mu 1970.

Harvey Weinstein ni we washinze ikigo gitunganya amashusho kizwi nka Miramax ari kumwe n’umuvandimwe we Bob mu 1979. Yakoze filime zamenyekanye cyane zirimo iyitwa “The Crying Game”, “Pulp Fiction”, “The English Patient” , “Good Will Hunting” n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa