skol
fortebet

Kizz Daniel arashaka gusohora indirimbo 600 ubundi agasezera umuziki burundu

Yanditswe: Friday 06, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Daniel Anidugbe, uzwi cyane ku izina rya Kizz Daniel, yatangaje ko agiye gufata ikiruhuko mu gukora umuziki, kugira ngo asubirane n’umuryango we wamubwiye ko asigaye akunda studio kubarusha.

Sponsored Ad

Kizz Daniel ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane ku mugabane wa Afurika, wamamaye mu ndirimbo zakunzwe nka Buga, Twe Twe, Cough (Odo), Pour Me Water n’izindi. Ubu ari gutegura EP (Extended Play) nshya yise ‘Orange Chase,’ ikurikirana n’iyo aherutse gusohora yitwa ‘Lemon Chase’.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Kizz Daniel yavuze ko afite indirimbo zirenga 600 ashaka gushyira hanze mbere y’uko asezera burundu ku muziki. Nyuma yo gutangaza urutonde rw’abahanzi bazagaragara kuri ‘Orange Chase, umufana yamubwiye ati: "VADO urashaka kuturangiza uduha indirimbo nyinshi!" Uyu muhanzi yahise agira ati: “Mfite indirimbo zirenga 600 nshaka gushyira hanze mbere y’uko ndeka umuziki, ubwo rero nimumpe umwanya.”

Nyuma y’ubu butumwa, Kizz Daniel yahise atangaza ko agiye gufata akaruhuko ku bijyanye no kujya muri studio. Ati: “Nta kongera gufata indirimbo kuri njye… Ndashaka gusa kwishimira ubuzima uko bikwiriye… Umuryango wanjye wambwiye ko mpitamo studio kurusha uko mbahitamo. Ubu ngiye guhinduka.”

Ibi bije mu gihe abakunzi b’uyu muhanzi bari bakomeje kwishimira ibikorwa bye bya vuba aha, aho mu cyumweru kimwe gusa amaze gutangaza EP ebyiri, ibintu bitari bimenyerewe no ku bahanzi bo ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa