skol
fortebet

Kizz Daniel yahishuye ko yifuza kuririmba mu gikombe cy’Isi indirimbo ye iri mu zigezweho

Yanditswe: Friday 24, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukunzwe na benshi ukomoka mu Gihugu cya Nigeria wamamaye nka Kizz Daniel yahishuye ko yifuza kuririmba indirimbo ye ’Buga’ mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.

Sponsored Ad

Kizz Daniel uri mu bahanzi bakunzwe na benshi yahishuye ko yifuza kuzaririmba mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar indirimbo ’ Buga’ yakoranye na Tecno nawe ukunzwe cyane.

Ibi yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko yifuza kuzaririma indirimbo ’Buga’ mu gikombe k’isi yifashishije itsinda ry’abazamufasha.


Mu butumwa yanditse yagize ati"Mana, ndashaka kuzaririmbira Buga abazitabira Igikombe cy’Isi hamwe na korali izamfasha. Mumfashe muvuge ngo Amina.”

Indirimbo ’Buga’ Kizz Daniel yifuza kuzaririmba mu gikombe cy’Isi ni indirimbo yakoranye na Tecno ikundwa na benshi kandi mu gihe gito.

Mu kwezi kumwe amajwi yayo amaze kuri YouTube yumvishwe n’abantu miliyoni 18, mu gihe amashusho yayo amaze umunsi umwe asohotse amaze kurebwa n’abarenga miliyoni eshatu.

Kizz Daniel yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘One Ticket’ yakoranye na Davido, Laye ndetse n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa