Kizz Daniel yatangaje ko yamaze kwigarurira Album ye ‘New Era’
Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, Kizz Daniel, yatangaje ko yamaze kwigarurira Alubumu ye nyuma y’uko umushinga wayo wari ukiri mu maboko y’inzu yahoze iharanira inyungu z’uwo muhanzi yitwa G-Worldwide (Lebel).
Kizz Daniel yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, avuga ko ari intambwe atabona uko asobanura mu magambo ye.
Yanditse ati: “Mu bihe birebire by’amajoro ndara muri Sitidiyo (Studio) hamwe n’imbaraga z’ibitekerezo, kugeza ubu mfite uburenganzira kuri buri ndirimbo igize Alubumu yanjye ‘New Era 2016 hiyongeraho indirimbo Yeba & Sofa.”
Yongeraho ati: “Nasubiranye Masters yanjye, ni intambwe isobanuye byinshi amagambo atashobora gusobanura, mwarakoze kugendana nanjye. Ndanezerewe nguwe neza.”
Ni Album ya mbere Kizz Daniel yashyize ahagaragara tariki 14 Gicurasi 2016, abifashijwemo na label yahoze abarizwamo yitwa G-Worldwide.
Nyuma yaho mu Ugushyingo 2017, Kizz yatangaje ko yatandukanye na G-Worldwide hanyuma ashinga iye bwite yise Flyboy I.N.C, ibyaje kumuviramo kujyanwa mu nkiko n’ubuyobozi bwa G- worldwide, bamurega kutuzuza amasezerano bagiranye, gusa aza kugirwa umwere ku byaha byose yaregwaga.
Ni imanza zasize uwo muhanzi ahindura amazina kuko yitwaga “Kiss Daniel” biza guhinduka “Kizz Daniel” nyuma y’ayo makimbirane. Mu 2023 Kizz Daniel yaje gutangaza ko yasinyishije Emperor Geezy wahoze ayobora Label ya WorldWide nk’umuyobozi mukuru wa Flyboy I.N.C ari nabyo byabaye intandaro yo kwigarurira iyo Alubumu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *