KNC agiye gutwika ishati yaguze muri Moshoins nyuma y’amashusho yagaragaje Moses asambana n’abagabo
Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

Umunyamakuru akaba na nyiri radiyo na TV1, Kakooza Nkuliza Charles benshi bazi nka KNC, yavuze ko yiteguye gutwika ishati yaguze muri Moshions nyuma yo kubona amashuho agaragaza Turahirwa Moses wayishinze asambana n’abagabo bagenzi be.
Ni amagambo uyu mugabo yavugiye kuri Radio1 mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa 5 Mutarama 2023.
Muri iki kiganiro KNC yagize ati “Nari mfite ishati ya Moshions ngiye kuyitwika. Ni uburenganzira bwanjye nayiguze amafaranga yanjye ngiye kuyitwika! Njyewe imyumvire yanjye ndumva natatswe mu buryo bw’indengakamere.”
Uyu mugabo uvuga ko yababajwe bikomeye n’amashusho aherutse kujya hanze, arimo umusore bivugwa ko ari Turahirwa ari gusambana n’abandi basore bagenzi be.
KNC avuze ibi mu gihe ku rundi ruhande Turahirwa Moses we kuri uyu wa 5 Mutarama 2023 yasabye imbabazi ku mashusho ye yagiye hanze, icyakora avuga ko hari ibyongewemo bitari ukuri.
Turahirwa yahishuye ko hari igice cy’ayo mashusho cyafashwe ubwo bakoraga filime ‘Kwanda season1’ itarajya hanze.
Ibitekerezo
Rwose nanjye ibyo Knc avuga turi kumwe kubyo gutwika ishati yaguze n’umugabo usambana nabandi bagabo.
njyewe mfite iseseme yo kuyambara rwose. nayitwitse kera