skol
fortebet

Knowless na Clement bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa gatatu

Yanditswe: Friday 03, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement washinze Kina Music bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo wa gatatu.

Sponsored Ad

Ni inkuru dukesha Inyarwanda yahamirijwe na Clemet aho yemeje ko kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 bibarutse umwana wabo wa gatatu.

Uyu muryango wa Clement na Knowless wibarutse umwana wa gatatu uza akurikira abandi babiri barimo uwitwa ’Inzora wavutse 2021 ndetse na Or umukobwa wabo w’imfura’.

Knowless ntakunze gusangiza abamukurikira amafoto agaragaza ko yitegura kwibaruka nkuko benshi babikora muri iyi minsi kuko ubwo yibarukaga Ubuheta yabwiye Radio Rwanda ko atigeze asangiza abantu amafoto agaragaza ko akuriwe kuko ari amofoto yagumye hagati y’imiryango gusa.

Uretse kandi kuba atanagaragaza amafoto ari mu bihe byo kwitegura kwibaruka na nyuma yaho ntago akunze kugaragaza abana cyane ko kumenya abana be bisaba kuba uri inshuti y’umuryango mugenderana bitandukanye nuko wabasanga ku mbugankoranyambaga z’ababyeyi babo cyane ko bose ari ibyamamare.

Knowless na Clement bibarutse umwana wa gatatu nyuma y’imyaka umunani bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango wabaye ku wa 31 Nyakanga 2016 mu murenge wa Remera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa