skol
fortebet

Knowless na Clement berekanye umwana wabo igice kimwe cy’inyuma aho afite umutwe uteye neza nkuwa mama we(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 21, Apr 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Mata 2017, Butera Knowless na Ishimwe Clement bavuye ku izima berekana umwana wabo Ishimwe Or Butera gusa bamwerekanye gusa igice cy’inyuma nkuko bigaragara ku mafoto ,aho witegereje neza usanga umwana afite umutwe uteye neza nkuwa Knowless nubwo imbere ho bataherekanye… !
Clement na Knowless bibarutse Or kuwa 22 Ugushyingo 2016, hashize amezi atatu babana nk’umugore n’umugabo, dore ko tariki ya 07 Kanama 2016 aribwo basezeranye imbere y’Imana. Umuhanzikazi (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Mata 2017, Butera Knowless na Ishimwe Clement bavuye ku izima berekana umwana wabo Ishimwe Or Butera gusa bamwerekanye gusa igice cy’inyuma nkuko bigaragara ku mafoto ,aho witegereje neza usanga umwana afite umutwe uteye neza nkuwa Knowless nubwo imbere ho bataherekanye… !

Clement na Knowless bibarutse Or kuwa 22 Ugushyingo 2016, hashize amezi atatu babana nk’umugore n’umugabo, dore ko tariki ya 07 Kanama 2016 aribwo basezeranye imbere y’Imana.

Umuhanzikazi Butera Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto y’umwana we bombi bamuteruye maze yandikaho ubutumwa burebure bugira buti “Niko gikomangomakazi we I.O.B, Birangora kwiyumvisha uburyo uyu munsi wujuje amezi atanu uvutse.

Numva mu byukuri bisa nkaho ari ejo hashize nari nkiri kwa muganga niteguye kuza kukubona. Uri gukura mu buryo butangaje byihuse! ngomba kwemera ko ndi umuntu utera ibyiyumvo uyu munsi binyuze mu buryo nguhobera nka nagusomagura bitagira urugero. Buri kwezi mpora mvuga ko igihe umaze ku isi ari igihe cya agaciro gakomeye mu buzima bwa njye gusa kurubu amezi atanu ndumva ari agahebuzo cyane kuri njye. Umaze kumenya gutandukanya byinshi bigukikije kuri iyi isi ndetse ni agatangaza uburyo umaze kubibamo. ukunda ababyeyi bawe ndetse ubahanga amaso buri uko bagenda genda mu nzu mu gihe tuticaye ibugufi bwawe.”

Ishimwe Or Butera, umwana wa Knowless na Clement gusa ufite umutwe uteye nkuwa Mama we..Dutegereze kuzareba no mu maso..lol

Kugeza ubu Knowless ari mu bahanzi nyarwanda bari kubyinira ku rukoma nyuma yo kugira indirimbo ze ebyiri zujuje abantu barenga miliyoni bazirebye kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa