skol

Knowless yagizwe ambasaderi wa kompanyi y’itumanaho ya Itel

Imyidagaduro   Yanditswe na: 27 February 2017

Umuhanzikazi Butera Knowless [Ingabire Jeanne d’Arc] uharawe mu ndirimbo ’Ujyunkumbura’ yagizwe Ambasaderi wa Kompanyi y’itumanaho ya Itel, kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2017.

Butera yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire y’igihe cy’umwaka yagiranye na kompanyi ya Itel icuruza amatelefone.

Knowless asinya amasezerano na Itel

Mu kiganiro n’abanyamakuru, uhagarariye iyi kompanyi ya Itel yatangaje ko mu igenzura bakoze basanze Knowless ari umwe mu bahanzi bafite umubare munini w’abamukurikirana umunsi ku wundi .

Anavuga ko bifashishije uyu muhanzikazi mu rwego rw’imenyekanisha bikorwa ndetse n’ubucuruzi bw’amaterefone bakora na serivisi zitandukanye batanga. Ngo bitewe na gahunda bamushakaho icyo gihe cy’umwaka gishobora kuzongerwa.

Ku ruhande rwa Knowless yashimye bikomeye itangazamakuru ryakomeje kumurika ibihangano bye ndetse n’ibya bagenzi be avuga ko ridahari ibikorwa byabo abatuye Isi batabimenya.

“Ni iby’agaciro gakomeye kuba mbafite. Ibi byose si ubushobozi bwanjye ahubwo n’ibikorwa byanjye bimenyekanishwa n’itangazamakuru noneho bikampa umusaruro nk’uyu”– Knowless

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement abaye umuhanzi wa mbere ubaye Ambasaderi wa Itel nyuma y’imyaka itanu iyi kompanyi ikorera ku butaka bw’u Rwanda.

Si ubwa mbere Knowless abaye ambasaderi wa kompanyi y’itumanaho mu Rwanda, kuko no mu myaka ibiri ishize yari ambasaderi wa MTN.

Manager akaba n’umugabo wa Knowless, nawe yari ahari
Aline Gahongayire, Knowless na Evelyne Umurerwa nibo bafatanyabikorwa ba Itel

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amafoto: Igikomangoma Charles yitabiriye ibirori bya Rwanda Fashion...

Mu mafoto atandukanye reba ibyaranze ibirori bya Rwanda Fashion Week...
24 June 2022 0

Kizz Daniel yahishuye ko yifuza kuririmba mu gikombe cy’Isi indirimbo ye iri...

Umuhanzi ukunzwe na benshi ukomoka mu Gihugu cya Nigeria wamamaye nka Kizz...
24 June 2022 0

Muri Miriyari zituye isi ni wowe unyura! Urukundo ruravuza ubuhuha kwa...

Ngabo Medard Umuhanzi Nyarwanda umaze kubaka izina rikomeye hano mu Rwanda...
24 June 2022 0

Urukundo rwa Diamond na Zuchu birakekwa ko rwajemo agatotsi

Nyuma y’uko Umuhanzi ukomeye muri Tanzania no muri Afurika muri rusange...
24 June 2022 0

B-Threy arashinjwa gusibisha indirimbo yari ahuriyemo na bagenzi...

Muheto Bertrand wamamaye nka B-Threy arashinjwa gusibisha indirimbo...
23 June 2022 0

Lionel Sentore ahinyuje amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugore we...

Umuhanzi mu Njyana Gakondo uzwi ku izina rya Sentore Lionel uherutse...
23 June 2022 0