skol
fortebet

Koffi Olomide yashimangiye ubuhanga bwe muri muzika

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2016 rishyira tariki 1 Mutarama 2017 mu mujyi wa Kigali, umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide yongeye gushimangira ubuhanga bwe ubwo yafashaga Abanyarwanda gutangira umwaka mushya.
Ni mu birori byiswe Kigali Count Down 2017 byabereye muri Kigali Convention Center byitabirwa n’umubare munini w’abantu. Iki gitaramo cyahuruje abantu benshi nubwo harimo ikumirwa ry’itangazamakuru uretse Television Rwanda yabinyuzagaho ako kanya [Live] nta wundi (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2016 rishyira tariki 1 Mutarama 2017 mu mujyi wa Kigali, umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide yongeye gushimangira ubuhanga bwe ubwo yafashaga Abanyarwanda gutangira umwaka mushya.

Ni mu birori byiswe Kigali Count Down 2017 byabereye muri Kigali Convention Center byitabirwa n’umubare munini w’abantu. Iki gitaramo cyahuruje abantu benshi nubwo harimo ikumirwa ry’itangazamakuru uretse Television Rwanda yabinyuzagaho ako kanya [Live] nta wundi mu nyamakuru wari wamerewe gutara inkuru aho.

Dream Boys imbere y’Abafana...

Kwinjira muri iki gitaramo byari ukwishyura amafaranga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000frw) ndetse n’ibihumbi Magana atanu (500,000frw) ku meza y’abantu icumi bari bazanye.

Usibye Koffi kandi ku rubyiniro hagaragaye Charly na Nina bari batumiwe ngo bafatanye n’uyu muhanzi ndetse na Christopher kimwe na Dream Boyz bari batumiwe n’imwe mu masosiyete y’itumanaho ya hano mu Rwanda yari umuterankunga w’iki gitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa