Umuririmbyi w’icyamamare muri Congo, Koffi Olomide yashimye Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame avuga ko ari umuntu ukunda igihugu cyane, kandi akwiye kubyubahirwa
Koffi Olomide yageze i Kigali mu ijoro ryo kuwa 29 Ukuboza 2016 aho azaririmbira mu nyubako ya Kigali Convention Center mu gitaramo cyiswe Kigali Count Down.
Koffi Olomide ubusanzwe witwa Antoine Christophe Agbepa Mumba yahagurutse iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aza i Kigali kwitegura bwa nyuma igitaramo (…)
Umuririmbyi w’icyamamare muri Congo, Koffi Olomide yashimye Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame avuga ko ari umuntu ukunda igihugu cyane, kandi akwiye kubyubahirwa
Koffi Olomide yageze i Kigali mu ijoro ryo kuwa 29 Ukuboza 2016 aho azaririmbira mu nyubako ya Kigali Convention Center mu gitaramo cyiswe Kigali Count Down.
Koffi Olomide ubusanzwe witwa Antoine Christophe Agbepa Mumba yahagurutse iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aza i Kigali kwitegura bwa nyuma igitaramo azakora afatanyije n’abacuranzi bagize itsinda Quartier Latin.
Kofii Olomide yabwiye Inyarwanda ko yishimiye kuba mu gihugu cy’u Rwanda anavuga ko Perezida Kagame akwiye gushimirwa cyane kubw’akazi gakomeye yakoze ndetse n’iterambere agejejeho Abaturage.
Yagize ati "Ndishimye, nshimishijwe no kuba ndi i Kigali, nabonye umujyi mwiza cyane, ni umujyi nyamujyi, nk’umunyafurika ntewe ishema n’uyu mujyi, nishimiye kuba mu Rwanda kuko nkunda igihugu cyanyu, nkunda abanyarwandakazi, mu by’ukuri nishimiye kugira andi mahirwe yo kongera kuririmbira hano.”
Uyu muhanzi yavuze ko Perezida Kagame ari umuntu akunda cyane. Ati ” Ni umugabo ukunda igihugu cye cyane, ukorera igihugu cye, ngira ngo mubona ukuntu u Rwanda ruri kwihuta mu iterambere, njye mugomba icyubahiro ku bw’akazi akora,… njye ubwo mperuka hano hari hazwi Hotel ya Mille Collines ntabwo Radisson yari ihari, mu by’ukuri u Rwanda ruri gutera imbere, hari impamvu ikomeye yo gushimira Perezida wanyu. Ni umugabo wubashywe hanze aha, njye ndabivuze ndabizi ko yubashywe cyane hanze aha.”
Koffi Olomide watangiye umuziki mu 1978 yakunzwe mu ndirimbo zakanyujijeho nka “Loi” yakoranye na Quartier Latin, “Danger de mort”, “Micko”, “Effrakata”, “Monde arabe” n’izindi zitabarika. Muri iyi minsi aharawe cyane muri iki gihe kubera indirimbo yise ‘selfie’ iri no mu zatumye acuruza cyane mu mwaka wa 2015 ndetse na 2016.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *