Koffi yahakanye ibyo gukubita umukobwa anavuga ko nta muntu ukunda Abagore kumurusha
Yanditswe: Friday 30, Dec 2016
Umuririmbyi w’Icyamamare, Koffi Olomide witegura gutaramira Abanyarwanda tariki ya 31 Ukuboza 2016 muri Convention Center mu mujyi wa Kigali, yahakanye iby’uko yakubise umugeri umukobwa usanzwe umubyinira ubwo bari mu gihugu cya Kenya.
Uyu muhanzi ari mu Rwanda aho yatumiwe mu gitaramo cyiswe ’Kigali Count Down’. Ku kibazo cy’uko yahohoteye umubyinnyi we ubwo bari ku kibuga cy’indege mu gihugu cya Kenya, yavuze ko ari inkuru ishaje ndetse ko byarangiye.
Yanvuze ko uwo mukobwa byavugwaga (…)

Yanvuze ko uwo mukobwa byavugwaga ko yakubiswe nawe yabihakanye avuga ko atakubiswe. Koffi olomide yavuze ko nta muntu ukunda Abagore kumurusha ni mu kiganiro yahaye Inyarwanda.
Yagize ati "Ni ibyahise, byamaze kurangira, ni ibyavuzwe ariko ngira ngo n’umukobwa yivugiye ko ntamukozeho gusa njye nasabye imbabazi abagore bose ba Afurika, ngira ngo hari n’indirimbo yitwa ‘Mama Forgive’ natangiye gukora mu rwego rwo gusaba imbabazi iraza gusohoka vuba aha gusa nshaka kubamenyesha ko nta muntu ukunda abagore by’umwihariko b’abanyafurika kundusha.”
Koffi Olomide yongeyeho ko adateganya gusaba imbabazi Abagore mu gitaramo azakora kuwa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2016.
Ati "Hoya hoya hoya rwose wivuga ngo kutubaha umugore, ibyo nibibi. Ni ikibazo cyabaye byose byarabaye birakurikiranwa byararangiye, rwose ntakuvuga ngo njye sinubaha umugore w’umunyafurika, ikibazo kimwe mu myaka mirongo itatu maze mu mwuga, ikibazo kimwe, kimwe, ni ukuri wivuga ngo sinubaha, byose byaravuzwe kandi byarakemutse, nibikenerwa ko nerekana ko nubaha abagore nzabikora, gusa singombwa ko nzabikora kuko abagore ubwabo barabizi.”
Kuwa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2016, yatunguye benshi ubwo yasohotse ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) i Nairobi agatera imigeri umukobwa umubyinira. Koffi wiyita Grand Mopao yakubitiye uyu mubyinnnyi mu maso y’abapolisi banagaregeje kumubuza ariko agakomeza kumwunamaho.
Yaraye muri kasho ya Polisi ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta bucya kuwa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga yurizwa indege imusubiza iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anamburwa uburenganzira bwo kuzongera gukandagiza ikirenge ku butaka bwa Kenya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *