skol

Konti ya Rwanda Updates yakurikirwaga n’abarenga miliyoni kuri Instagram yakuweho

Yanditswe: Wednesday 02, Jul 2025

featured-image

Konti ya Rwanda Updates yari imaze imyaka 11 kuri Instagram kandi ikurikirwa n’abarenga 1.182.000, yamaze gukurwaho.

Ibi byabaye nyuma y’uko hari hashize iminsi havugwa ibikorwa byo gutanga ‘report’ kuri konti zo ku mbuga nkoranyambaga nyinshi z’Abanyarwanda, cyane cyane mu gihe cy’intambara y’amagambo hagati y’abantu bo mu bihugu bitandukanye n’Abanyarwanda yabaye ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na TikTok.

Niyonsenga Gerard washinze Rwanda Updates yabwiye IGIHE ko ataramenya impamvu yatumye konti ye ikurwaho, ariko ko yabonye ubutumwa bumumenyesha ko itakiriho, bitewe n’abantu bayireze inshuro nyinshi mu buryo butaramenyekana neza.

Avuga ko nta kintu kidasanzwe yakoraga uretse kumenyesha abantu amakuru atandukanye no kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda.

Ati “Iyi konti yari isanzwe itanga amakuru ajyanye n’ubukerarugendo, iterambere ry’igihugu, umuco, ndetse n’ibikorwa by’ingirakamaro byabereye mu Rwanda. Nifuzaga ko itakomeza kuburirwa irengero kuko abantu benshi bayikurikiraga nk’isoko y’amakuru yizewe.”

Yongeyeho ko nubwo urubuga rutagaragara kuri Instagram, rushobora kuba rutarasibwa burundu, bityo akaba yizeye ko hari uburyo bwo kurusubizaho.

Yasabye inzego zibishinzwe kumufasha kurukurikirana cyane ko hari umumaro ufatika rwari rufitiye u Rwanda n’Abanyarwanda .

Rwanda Updates yari izwiho gushyiraho amakuru yerekeye iterambere ry’u Rwanda. Abasaga miliyoni 45 bari bamaze kuyisura kuva yashingwa, harimo n’abashakaga gusura u Rwanda cyangwa gushaka amakuru y’ingenzi arwerekeye.

Niyonsenga avuga ko bishoboka ko hari abantu batifuza iterambere ry’u Rwanda cyangwa abakoresha imbuga nkoranyambaga mu nyungu zabo, bashobora kuba baragize uruhare mu gutanga raporo zibeshya zatumye konti ye ifungwa.

Rwanda Updates yakorwagaho kandi iyoborwa na Niyonsenga kuva yatangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa