skol
fortebet

Korali Alliance ADEPR Gisenyi yakanguriye abantu kurushaho kwegera Imana [VIDEO]

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Sunday 11, Jan 2026

Korali Alliance ADEPR Gisenyi yakanguriye abantu kurushaho kwegera Imana [VIDEO]

Sponsored Ad

skol

Korali Alliance ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gisenyi ikundwa cyane kubera indirimbo yayo yitwa "Urugendo rurimo Yesu Ruroroha", uyu munsi yongeye gusohora indirimbo nshya yitwa "Mpa Kukwegera".

Muri iyi ndirimbo aba baririmbyi basaba kwegera Imana kurusha uko bisanzwe no kuganira nayo kurusha uko basanzwe baganira. Basabwa kubwira Imana kongera kuvuga ijambo ry’ihumure ryururutsa umutima w’abananiwe kwihanganira ibiri kubabaho muri iki gihe.

Ni indirimbo igizwe n’amagambo yo kugirana ubusabane n’lmana. Hari aho abaririmbyi bagira bati: "Ndashaka kukwegera Mana kuruta uko nakwegeraga, ndashaka kuganira nawe kurusha uko twaganiraga, ongera umbwire ijambo ry’ihumure ry’ururitse umutima ndusheho kwegera aho uri."

Indirimbo"Mpa Kukwegera" yasohokeye kuri YouTube channel ya Alliance Choir Gisenyi.

Korali Alliance ADEPR Gisenyi yashyize hanze indirimbo nshya ikangurira abantu kwegera Imana kurusha uko bigeze kuyegera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa