Koreya y’Epfo yashyizeho itegeko rihagarika burundu iribwa ry’inyama z’imbwa, bishyira mu gihirahiro aborozi bazo bari basanzwe batunzwe n’uwo mwuga dore ko kurya inyama zazo wari umuco umaze imyaka amagana muri icyo gihugu.
Iri tegeko rihagarika korora, kwica, kugurisha no gukwirakwiza imbwa zibagwamo inyama.
Kuri uyu wa 25 Kamena 2025, BBC yatangaje ko aborozi bahawe igihe ntarengwa cy’imyaka itatu cyo kuba bahagaritse ibyo bikorwa kugeza muri Gashyantare 2027, ariko hakaba hakiri ikibazo cy’imbwa zirenga 500.000 bacyoroye, kandi Leta ikaba itarabaha umurongo w’uburyo bazazikuraho.
Imibare ya leta ya Koreya y’Epfo igaragaza ko ubwo iryo tegeko ryashyirwagaho, hari hari aborozi 1537 b’imbwa ariko kugeza ubu 623 muri bo bamaze gufunga ibikorwa byabo, abandi bagifite imbwa nyinshi batabona uko bazitunga cyangwa ngo bazigurishe dore ko hatakiboneka abaguzi bazo kubera iryo tegeko.
Joo Yeong-bong w’imyaka 60 akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi b’imbwa zororwa hagamijwe kuzibaga zikaribwa, yabwiye BBC ko we na bagenzi be bari kwisanga mu bihombo n’amadeni kubera iryo tegeko rishya.
Yagize ati ‘‘Twagerageje kugurisha imbwa zacu kuva mu mpeshyi ishize, ariko nta muntu n’umwe wigeze aza kuzigura. Turimo kwisanga mu madeni, bamwe bari kunanirwa kwishyura inguzanyo, abandi ntibabona n’akandi kazi.’’
Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Koreya y’Epfo yatangaje ko buri mwaka izajya itanga miliyari 6 z’ama-won (asaga miliyoni 4,3$), azagira uruhare mu birimo kwikura mu bihombo kw’abororaga imbwa ziribwa. Aborozi bazafunga ibikorwa byabo mbere y’igihe bazahabwa asaga 450$.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *