skol
fortebet

Ku musore niba wifuza urukundo rufatika menya ingeso ukwiye kwirinda

Yanditswe: Tuesday 24, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunze kujya mu rukundo ariko ugasanga ntirumara kabiri bitewe n’ingeso bifitemo kandi bishoboka ko bazihindura cyangwa se rimwe na rimwe ugasanga ntibabizi ko bibangama.

Sponsored Ad

Zimwe mu ngeso buri musore akwiye kwirinda igihe yifuza kujya mu rukundo rufite ikerekezo.

1.Umujinya ukabije

hari abakobwa bazirana n’umuhungu urakazwa n’ubusa cyangwa bagira umujinya ukabije. Iyo uteye gutyo,umukobwa ahita abona ko no mu rugo umugore uzashaka uzajya uhora umushihura,agahitamo ko mutandukana urukundo rutarakomera.

2.Kumugereranya n’abo mwatandukanye

Umukobwa wese ntakunda umuntu umugereranya n’abandi bakobwa iyo muri kumwe cyangwa mu biganiro mugirana. Aba ashaka ko umwereka ko ari we ukunda gusa kandi abaruta bose.

3.Kutava aho uri mu mitekerereze

imitekerereze iri hasi bituma umukunzi wawe agutakariza ikizere bityo akagenda akuvamo buhorobuhoro iteka umukobwa aba yumva umukunzi we yaba umuntu ukunda umurimo kandi akagira ibitekerezo byubaka kuko bigaragaza ko azavamo umugabo nya mugabo.

4. Kugira isuku nke

iki ni kimwe mu bintu bituma abakobwa batandukana n’inshuti zabo. Aha umuntu yavuga nko kunuka mu kanwa biturutse ku isuku nke cyangwa kugira impumuro mbi y’icyuya kuko udakunda kwiyuhagira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa