skol
fortebet

Ku myaka 50, Janet Jackson yibarutse umwana w’umuhungu

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Janet Jackson w’imyaka 50 y’amavuko yibarutse imfura y’umuhungu mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Mutarama 2017.
Janet ni mushiki w’icyamamare Michael Jackson witabye Imana. Uyu mugore abana na Wissam Al Mana, nyuma y’abandi bagabo babiri batandukanye.
Kuri ubu yamaze kwibaruka imfura ye yise ’Eissa Al Mana’, umwana w’umuhungu ku mugabo we Wissam Al Mana. Uyu mwana ibitaro yavukiyemo ndetse n’andi makuru yerekeranye n’ivuka rye ntibyigeze bitangazwa. ABC itangaza ko (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Janet Jackson w’imyaka 50 y’amavuko yibarutse imfura y’umuhungu mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Mutarama 2017.

Janet ni mushiki w’icyamamare Michael Jackson witabye Imana. Uyu mugore abana na Wissam Al Mana, nyuma y’abandi bagabo babiri batandukanye.

Kuri ubu yamaze kwibaruka imfura ye yise ’Eissa Al Mana’, umwana w’umuhungu ku mugabo we Wissam Al Mana. Uyu mwana ibitaro yavukiyemo ndetse n’andi makuru yerekeranye n’ivuka rye ntibyigeze bitangazwa.

Janet yibarutse umwana w’umuhungu ku myaka ye 50 y’amavuko

ABC itangaza ko amakuru y’uko Janet yibarutse imfura yashyizwe hanze n’ushinzwe iyamamazabikorwa bye. Kuva ibinyamakuru byatangira kuvuga no kwandika ko Janet atwite ntiyongeye kugaragara mu ruhame cyane ko ngo uyu mugore adakunze gushyira hanze ubuzima bwe bwite.

Mu mwaka ushize wa 2016, yemereye ikinyamakuru People Magazine ko atwite kandi ko inda ari invutsi. Janet yavuze ko ari ibyishimo kuri we n’umugabo we nyuma y’igihe bashaka umwana.

Yagize ati "Ni umugisha...Ndashima Imana k’ubwo kumpa uyu mwana uje kongera ibyishimo mu muryango wanjye."

Amakuru y’uko Janet Jackson atwite yatangiye kujya hanze muri Mata, 2016. Icyo gihe Janet yahise afata umwanzuro wo guhagarika bimwe mu bitaramo yakoraga kugirango yite ku muryango we.

Uyu mugabo wa Janet Jackson ni umwarabu w’umuherwe wo muri Qatar afite imyaka 41. Bashakanye mu ibanga rikomeye batangaza iby’ubukwe bwabo muri 2013 bwari bwarabaye muri 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa