skol
fortebet

Ku nshuro ya kabiri Myugariro Nsabimana Aimable yateye ivi yambika impeta umukunzi we mushya(Amafoto)

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko muri 2021 Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi Nsabimana Aimable yari yambitse impeta Issa Leila wari umukunzi we ariko bakaza gutandukana yongeye kwambika impeta umukunzi we mushya Grâce amusaba ko yazamubera umugore undi nawe yemera atazuyaje.

Sponsored Ad

Ni mu birori byabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023 ubwo biteguraga kwinjira ku munsi nyirizina wahariwe abakundanye uzwi nka Saint Valentin wabaye ku munsi w’ejo tariki 14 Gashyantare 2023.

Nsabimana Aimable w’imyaka 25 usigaye ukinira Kiyovu Sports yafashe umwanzuro wo kwambika impeta umukunzi we mushya Grace nyuma y’uko atandukanye na Leila yari yarambitse impeta muri 2021 nyuma bakaza gutandukana ndetse buri wese agahitamo kunyura inzira ye.

Muri 2021 ubwo Nsabimana yambikaga impeta Leilla wari umukunzi we icyo gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa