skol

Kuba Umunyarwanda ni umugisha – Yolo The Queen

Yanditswe: Thursday 19, Jun 2025

featured-image

Kirenga Phionah uzwi nka Yolo The Queen ukunzwe n’abatari bake kubera ikimero cye gikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga, yagaraje ko nta kintu cyiza kibaho nko kuba umunyarwanda.

Ni ubutumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Kamena 2025. Yolo The Queen yari amaze igihe atuje, nyuma y’igihe atangaje ko yibarutse umwana akamwita izina rya Drake ‘Graham’ bigashyira benshi mu rujijo.

Muri ubu butuma yanyujije kuri ‘story’ ya Instagram, Yolo yagize ati: “Hari ikintu nasobanukiwe, nibaza niba namwe mukizi. Kuba umunyarwanda ni umugisha. Iyo utembereye mu bindi bihugu abandi bantu bakakubaza aho ukomoka, ukababwira ko uri uwo mu Rwanda baragukunda, bakaguha serivisi nziza, bakagufata nk’uri mu rugo.”

Yakomeje agira ati: “Aho ngiye hose, iyo abantu bumvise ko ndi uwo mu Rwanda, bambwira ko bazi abantu banjye bityo bakamfata neza. Nta muntu wahungabanya umutekano wawe. Ibi ndabikunda cyane – nta kintu cyiza nko kuba umunyarwanda.”

Ubusanzwe, Yolo The Queen ari mu byamamare bidakunze kugaragara mu ruhame, dore ko ngo ibitamwinjiriza atabikozwa ari nayo mpamvu asanga kujya mu birori bitandukanye nta nyungu abibonamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa