Kwibuka 23: Engineer Kibuza na Eric Mucyo bashyize ahagaragara Amashusho y’indirimbo “Inkovu”
Yanditswe: Friday 07, Apr 2017
Mu gihe u Rwanda n’abanyarwanda binjiye mu ihe kidasanzwe cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi Engineer Kibuza na Eric Mucyo bashyize hanze indirimbo nshya bise Inkovu mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe.
Engineer Kibuza ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, yadutangarije ko yayitekereje nyuma yo kubona ko hari intambwe ishimishije abanyarwanda bamaze kugeraho biyubaka, ariko bakaba bashobora kwirara bigatuma bibagirwa aho bavuye bikaba byatuma (...)
Engineer Kibuza ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, yadutangarije ko yayitekereje nyuma yo kubona ko hari intambwe ishimishije abanyarwanda bamaze kugeraho biyubaka, ariko bakaba bashobora kwirara bigatuma bibagirwa aho bavuye bikaba byatuma bongera kwisanga mu icuraburindi.
Asobanura inyito y’iyi ndirimbo ‘Inkovu’, Kibuza Engineer yagize ati:
Inkovu ni ikimenyetso kitwibutsa ko ahahise higeze kubaho, iyo uramutse ufite nk’inkovu ku mubiri wawe ukayireba byanga byakunda bihita bikwibutsa icyo gihe iyo nkovu ikiri igisebe uko wari ubayeho, uko wari umerewe bigatuma wibuka ni iki cyaguteye iyo nkovu, ibyo byose wamara kubirebera hamwe bigatuma ufata ingamba zo kugira ngo urwanye icyayiguteye ntikizongere kubaho ukundi…
Engineer Kibuza yakomeje agira ati “Nashakaga kwibutsa abanyarwanda ko mbere y’uko izuba rirasa habanza kuza umwijima ,..ntibabone dufite ibyiza ngo birare, tubanze twibuke bya bihe twari turimo imiborogo yari myinshi abantu badasinzira, abandi bahunga, abandi bicwa urw’agashinyanguro ibyo byose twarabirenze dukwiye no gushima Imana ariko kandi ntitwirare ahubwo dufatanyirize hamwe gusigasira ibyiza twagezeho no kubirinda,…”
Amashusho y’indirimbo "Inkovu" ya Engineer ft Eric Mucyo
Engineer Kibuza ni umuhanzi usanzwe ukora umuziki mu njyana ya hip hop mu ijwi ryihariye(rimeze nk’iry’umusaza usheshe akanguhe). Uyu muhanzi akaba yarihaye intego ko buri mwaka mu gihe cyo kwibuka agomba gukora indirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk’umuhanzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *