Kwibuka 23: Eric Senderi agiye gushyira ahagaragara indirimbo zo kwibuka enye ingunga imwe
Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2017
Umuhanzi Eric Senderi international hit uzwi munjyana ya afro beat, wamenyekanye mu ndirimbo nka Nta cash, Aragiye, Mucyaro, intimba y’intore, n’ izindi zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nka Twigirire icyizere, akaba anazwiho udushya twinshi, kuri ubu agiye gushyira ahagaragara indirimbo 4 nshyashya zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Eric Senderi yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko amaze iminsi ahuze cyane arigukora mu nganzo, aho yavuzeko amaze iminsi akora (...)
Umuhanzi Eric Senderi international hit uzwi munjyana ya afro beat, wamenyekanye mu ndirimbo nka Nta cash, Aragiye, Mucyaro, intimba y’intore, n’ izindi zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nka Twigirire icyizere, akaba anazwiho udushya twinshi, kuri ubu agiye gushyira ahagaragara indirimbo 4 nshyashya zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Eric Senderi yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko amaze iminsi ahuze cyane arigukora mu nganzo, aho yavuzeko amaze iminsi akora indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, yagiye azikora zikumvikanamo uduce dutandukanye mu Rwanda ndetse ko hari n’indi imwe murizo Turiho yakoranye n’urubyiruko rusaga 80 rukomoka ku ivuko hamwe nawe ariko rubarizwa mu mujyi wa Kigali.
Senderi yagize ati “Ubu imishinga mazemo iminsi yari iyo gukora indirimbo zo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994, ubu indirimbo zarangiye zose uko ari 4, harimo indirimbo nakoze ya Gisozi. Iyi ikaba igaragaramo amateka yaranze Gisozi, indi yitwa Turiho nakoranye n’urubyiruko rukomoka aho tuvuka Nyarubuye mu karere ka Kirehe ariko rubarizwa muri uyu mujyi wa Kigali ndetse yo ikaba yasohokanye n’amashusho yayo, indi ni indirimbo yitwa Bisesero ndetse na Murambi y’akarere ka Nyamagabe”.
ifoto yo mu mashusho y’indirimbo ya Senderi yitwa Twigirire icyizere
Kubijyanye n’amashusho yiyo ndirimbo yise Turiho akaba yatangaje ko irajya kumbuga nkoranya mbaga kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 5, 2017
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *