skol
fortebet

Kwibuka ni inshingano za buri wese!Cyusa yatanze impanuro zikomeye ku banyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko

Yanditswe: Friday 07, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu ndirimbo ziganjemo iziri mu njyana gakondo yabwiye Abanyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko ko kwibuka bitagira abo bireba ahubwo ko ari iby’Abanyarwanda bose nk’abantu basangiye amateka.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi mu butumwa bwe, yagize ati “Muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndagira ngo mbwire Abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange kumva ko Kwibuka bitahariwe igice kimwe cy’abantu, ngo wenda njye byabaye ntaravuka cyangwa ngo byakorewe ubwoko ubu n’ubu njye sindimo."

"Twese biratureba kuko turi Abanyarwanda kandi duharanire gutsinda ikibi tugisimbuza ineza, duharanira ko ibyabaye bitazasubira kabone n’iyo ingoma zahinduka.”

Ibi yabivuze Kuri uyu wa 7 Mata ubwo u Rwanda rwatangiye igihe cy’minsi ijana cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ‘Kwibuka Twiyubaka’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa