Kwibuka ni inshingano za buri wese!Cyusa yatanze impanuro zikomeye ku banyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko
Yanditswe: Friday 07, Apr 2023

Umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu ndirimbo ziganjemo iziri mu njyana gakondo yabwiye Abanyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko ko kwibuka bitagira abo bireba ahubwo ko ari iby’Abanyarwanda bose nk’abantu basangiye amateka.
Uyu muhanzi mu butumwa bwe, yagize ati “Muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndagira ngo mbwire Abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange kumva ko Kwibuka bitahariwe igice kimwe cy’abantu, ngo wenda njye byabaye ntaravuka cyangwa ngo byakorewe ubwoko ubu n’ubu njye sindimo."
"Twese biratureba kuko turi Abanyarwanda kandi duharanire gutsinda ikibi tugisimbuza ineza, duharanira ko ibyabaye bitazasubira kabone n’iyo ingoma zahinduka.”
Ibi yabivuze Kuri uyu wa 7 Mata ubwo u Rwanda rwatangiye igihe cy’minsi ijana cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ‘Kwibuka Twiyubaka’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *