skol
fortebet

Kwibuka27:Tom Close yageneye urubyiruko ubutumwa

Yanditswe: Thursday 08, Apr 2021

Sponsored Ad

Tom Close ni umwe mu bahanzi bakuze kandi bakomeye mu muziki nyarwanda, ni n’umwe mu batanga ubutumwa buciye mu ndirimbo buba butandukanye bitewe n’ubwo ashaka gutanga.

Sponsored Ad

Uyu Muhanzi Tom Close umenyerewe mu ndirimbo nyarwanda zitandukanye , mumpanuro yagiriye abakiri bato muri ibi bihe U Rwanda rwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

Mu kiganiro yagiranye n’InyaRWanda yatanze ubutumwa ku rubyiruko mu U Rwanda rwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

Agira ati "Abanyarwanda by’umwihariko abakiri bato dukwiriye guharanira ko Jenoside itazongera kuba kandi tukumva ko kubikora dutyo ari bwo tuba twibutse neza abacu bazize akarengane k’uko baremwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994’’.

Twamubajije kandi ku musanzu we nk’umuhanzi mu kubaka u Rwanda rushya rwifuzwa na buri wese

Ati "Guhora kandi duharanira ubumwe bw’abanyarwanda no gusigasira uburenganzira bwabo bungana ku gihugu cyacu. Umusanzu wanjye ni ugukebura abatannye bakareka inzira y’ubumwe bw’abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu cyacu. Guhwitura no kwamagana abashaka gusubiza igihugu cyacu mu icuraburindi cyahozemo bashaka indonke zabo bishingikirije amoko atagifite intebe mu gihugu cyacu’’.

Twamubajije kandi icyo asaba urubyiruko mu gukomeza gusigasira ibyagezweho no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi adusubiza muri aya magambo: "Ndasaba urubyiruka gukanguka, rukareka kujya rugendera mu bigare, rugashishoza rukayungurura, ibyo rwumvise mbere yo kwemera kurogwa kandi rukamenya ko ak’imuhana kaza imvura ihise’’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa