skol
fortebet

Kwibuka28: Miss Muheto Divine yageneye ubutumwa urubyiruko arwibutsa gusigasira Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 07, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2022, Miss Nshuti Divine Muheto yageneye abanyaRwanda ndetse n’isi yose muri rusange ubutumwa bujyanye n’ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda, aho uyu mukobwa yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano adakwiye kugaruka, avuga ko nk’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bafite inshingano zo gukomeza kwenyegeza urumuri.

Muri ubwo butumwa yagize ati: ’’None tariki 07 Mata 2022, turatangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igihe twibuka abacu bishwe bazira uko baremwe, Jenoside ni amahano adakwiye kugaruka i Rwanda.’’

Muheto kandi yabwiye abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakomeza kwenyegeza urumuri rw’ubumwe no kwiyubaka kw’abanyaRwanda.


Miss Muheto Nyampinga w’u Rwanda 2022

Agira ati: ’’Twe nk’abavutse nyuma ya Jenoside, dufite inshingano ikomeye yo gukomeza kwenyegeza urumuri rw’ubumwe no kwiyubaka kw’abanyarwanda.’’ Asoza agira ati: ’’Dukomeze dusigasire indangagaciro tuvoma mu muco dusangiye. Twibuke Twiyubaka.’

Ubutumwa Miss Muheto yageneye abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka28

Miss Muheto yasabye urubyiruko gukomeza kwenyegeza urumuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa