Kylie Jenner yatandukanye na Travis Scott nyuma y’imyaka ibiri basubiranye
Yanditswe: Monday 09, Jan 2023

Umunyamideli Kylie Kristen Jenner uturuka mu muryango w’aba Kardashian yatandukanye n’Umuraperi Travis Scott [Jacques Bermon Webster II] nyuma y’imyaka ibiri bamaze biyunze.
Iyi ni nshuro ya kabiri aba babyeyi bombi batandukanye gusa ubu bahisemo kubigira ibanga bemeranya gufatanya kurera abana babiri bafitanye.
Bivugwa ko Kylie Jenner w’imyaka 25 na Travis Scott w’imyaka 31 bari bateguye kuzasangira ibiruhuko bisoza umwaka 2022 ariko ibi ntibyigeze biba.
Umwe mu nshuti z’uyu muryango yemeje aya amakuru abwira US Weekly ko Kylie Jenner na Travis Scott batandukanye nyuma yo kudasangira ibiruhuko bisoza 2022 binjira mu mwaka wa 2023.
Yagize ati “Kylie na Travis bongeye gutandukana, bari biteguye kuba bari kumwe mu biruhuko, gusa Kylie yabyisanzemo wenyine n’umuryango we. Ubu bemeranyije kuzafatanya kurera abana babyaranye.”
Mu bihe by’ibiruhuko bisoza umwaka wa 2022, Kylie Jenner yagaragaye ari kumwe n’abarimo Justin Bieber n’umugore we Hailey Bieber, Kendall Jenner na Anastasia Karanikolaou muri Colorado.
Aba bombi bigeze gutandukana mu 2019 gusa bongera kwiyunga mu 2020 bemeranya kubana ku nyungu z’umwana bari bafitanye dore ko Isi yari mu bihe bikomeye bya Guma mu rugo byatewe na COVID-19.
Mu myaka itandatu Kylie Jenner na Travis Scott bari bamaranye babyaranye abana babiri barimo umukobwa w’imyaka 4 bise Stormi Webster n’umuhungu bataraha amazina umaze amezi 11 avutse.
Bivugwa ko aba babyeyi bombi bamaze igihe badahura dore ko batigeze bitabira n’ibirori byo kwizihiza Noheli byateguwe n’umuryango w’aba Kardashian uvukamo Kylie Jenner.
Kylie Jenner na Travis Scott baheruka kugaragara bari kumwe mu ruhame mu ntangiriro z’Ukuboza 2022 muri Miami aho uyu muraperi yari afite igitaramo.
Ibitekerezo
#PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE
#DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
#Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!
#TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
+250789502321
Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.
#Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:
Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.
Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.