skol
fortebet

Lady Gaga ubwo yarari mu iserukira muco rya ‘Caochella’; yatengushywe n’ibyuma

Yanditswe: Sunday 20, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Lady Gaga uri mu bahanzi bakomeye ku Isi yatengushywe n’indangururamajwi, mu iserukiramuco rya Coachella avuga ko ibyo bibazo byatumye abantu babona ko ashoboye kuririmba mu buryo bwa ‘Live’.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi ni umwe mu baririmbye muri iri serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mata 2025 ariko indangururamajwi yakoreshaga iza kugira ikibazo cyatumye imara iminota mike idakora.

Nyuma uyu muhanzikazi yavuze ko n’ubwo byamubayeho, nibura abakunzi be babonye ko ashobora kuririmba mu buryo bwa ‘Live’.

Ati “Mumbabarire kuba indangururamajwi yanjye yagize ikibazo mu iserukiramuco rya Coachella nkamara umwanya ntayo mfite ariko njye mwabonye ko itambujije kubaririmbira mu buryo bwa ‘Live’. Numva icyo twese dushoboye gukora ari ugutanga ibyo dufite byose byiza, nanjye ndimo kubaha ibyanjye byose muri iri joro.”

Amashusho yakwirakwiye agaragaza ko iki kibazo cyatangiriye ku ndirimbo ya kabiri ubwo yari arimo kuririmba “Abracadabra,”. Icyo gihe ijwi ryagendaga rivaho rikongera rikagaruka. Gusa we n’itsinda ryamufashaga ku rubyiniro bahise bakemura iki kibazo byihuse, bamuhindurira indangururamajwi mu gihe cy’akanya gato.

Coachella 2025 yatangiye ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki 11 Mata izasozwa ku wa 20 Mata, ibera mu butayu bwa Indio muri California, ihuriza hamwe abahanzi b’ibyamamare n’abakunzi b’umuziki baturutse imihanda yose.

Lady Gaga, Benson Boone, Tyla, Missy Elliott, The Marìas, Lola Young na Brian May; ni bamwe mu batangije Coachella aho uyu muhanzi yongeye kugaragara ku rubyiniro kuri uyu wa Gatanu ariko bwo ntahirwe.

Lady Gaga yari yagarutse ku rubyiniro rwa Coachella nyuma y’imyaka itatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa