Lamine Yamal aravugwa mu rukundo n’umugore w’imyaka 30
Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Espagne na FC Barcelona, Lamine Yamal ashobora kuba ari mu rukundo na Fati Vázquez w’imyaka 30 usanzwe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Aba bombi baherutse gusangiza ababakurikira amafoto y’aho berekeje mu biruhuko gusa aya mafoto bigaragara ko yafatiwe ahantu hamwe aho ari naho benshi bari guhera babakeka amababa. Lamine Yamal yashyize hanze amafoto ari mu bwato, nyuma ye na Fati umurusha imyaka 13 ashyira andi hanze amugaragaza ari muri bwa bwato.
Uyu Fati Vázquez uri kuvugwa mu rukundo n’uyu mukinnyi asanzwe azwi ku mbugankoranyambaga cyane aho kuri shene ye ya YouTube na Instagram akurikirwa n’abarenga Miliyoni. Kuri izi mbugankoranyambaga ashyiraho ibijyanye n’uko abayeho,ibyo Arya ndetse na siporo akora.
Usibye ibi kandi yananditse igitabo kivuga ku ihohoterwa yakorewe ubwo yari akiri ingimbi aho iyi nkuru ikururira benshi kumukurikira ku mbugankoranyambaga ndetse bakanamufasha.
Nubwo bimeze gutya ariko Lamine Yamal we yabihakanye abinyujije ku witwa Javi Hoyos nawe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Espagne. Yavuze ko nta rukundo arimo ndetse ko buriya bwato bujyamo abantu benshi bityo ko na Fati Vázquez ashobora kuba yariyo ari kumwe n’inshuti ze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *