skol
fortebet

Larry Rudolph wari umujyanama wa Britney Spears batandukanye

Yanditswe: Wednesday 07, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Larry Rudolph yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka 25 ya serivisi nziza kandi z’ubudahemuka yahaye umuhanzi Britney Spears nka ‘manager’, cyangwa se ushinzwe gucunga ibijyanye n’ubuhanzi by’uwo muririmbyi.

Sponsored Ad

Yabitangaje mu ibaruwa yabonywe bwa mbere n’ikinyamakuru Deadline aho yanditse agaragaza ko atakomeza kuba umujyanama [manager] w’uyu muhanzikazi kandi ateganya kuva mu muziki mu minsi iri imbere.

Ati “Hari hashize umwaka n’igice kuva ubwo Britney nanjye twavuganaga akambwira ko ashaka gufata ikiruhuko. Uyu munsi namenye ko Britney ateganya kureka umuziki burundu mu buryo bweruye. Nari nahawe akazi ku busabe bwe ngomba kumufasha mu by’umuziki ndetse no kumushyigikira mu rugendo muri muzika.”

Yakomeje avuga ko atakomeza kumubera umujyanama kandi yararetse umuziki, ati “Ndetse nka manager we mu muziki, nizera ko biri mu nyungu ze kuba nareka inshingano zanjye kuko zitagikenewe. Mwakire iyi baruwa nko kwegura kwanjye ku mugaragaro.”

Rudolph yongeyeho ati “Nzahora nishimira umurimo nakoze mu myaka yacu 25 twari tumaze dukorana. Britney ndamwifuriza ibyiza byose bibaho ku isi. Ndahari igihe cyose azongera kunkenera nzamwitaba”.

Iyi baruwa yanayigeneye abarimo se w’uyu muhanzikazi, Jamie Spears, uri mu bakurikirana imitungo ye n’umunyamategeko w’uyu muhanzikazi Jodi Montgomery.

Refe:edition.cnn.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa