Umuhanzikazi w’icyamamare Lauryn Hill, umaze igihe kinini ari ku isonga mu muziki wa Hip-Hop na R&B, agiye guhabwa igihembo cyihariye cyiswe Living Legend Icon Award, kigamije gushimira abahanzi bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imyidagaduro.
Iki gihembo cyashyizweho na Black Entertainment Television (BET), kikazatangwa ku nshuro ya mbere mu birori biteganyijwe ku wa 28 Kamena 2026 i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abategura ibi bihembo batangaje ko bahisemo Lauryn Hill kubera umusanzu we udasanzwe mu muziki, cyane cyane uburyo yahujije ubuhanzi n’ubutumwa bufasha sosiyete, cyane cyane ku rubyiruko.
Lauryn Hill yatangiye kumenyekana cyane ari mu itsinda rya Fugees, ariko izina rye ryaje gukomera ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gusohora alubumu The Miseducation of Lauryn Hill, yakunzwe cyane kubera ubutumwa bwimbitse bwari buyirimo.
Iyi alubumu ntiyagarukiye ku njyana gusa, ahubwo yanagarutse ku bibazo by’urukundo, ubuzima bwa buri munsi, n’agaciro k’umwirabura, ibintu byatumye ikundwa n’abantu benshi ku isi.
Mu 1999, Hill yanditse amateka mu bihembo bya Grammy Awards, aho yatwaye ibihembo bitanu mu ijoro rimwe, harimo icy’Alubumu y’Umwaka n’icy’Umuhanzi mushya.
Impamvu y’iki gihembo
Abategura BET Awards bavuga ko iki gihembo kizajya gihabwa abahanzi bafite umwihariko wo gukoresha impano zabo batanga ubutumwa bufite ireme kandi bukagira ingaruka nziza ku muryango mugari.
Lauryn Hill ashimirwa cyane kuba yarakoresheje umuziki we mu kuvuganira abatishoboye, guteza imbere ishema ry’umuco, no kwigisha urubyiruko kwiyubaha no gukomeza indangagaciro.
BET Awards n’uruhare rwayo
Ibihembo bya BET Awards bimaze imyaka irenga 20 bitangwa, bikaba byibanda cyane ku guteza imbere no guha agaciro umuco w’abirabura ku isi. Nubwo hari abavuga ko bikwiye kwaguka bikareba abantu bose, abategura ibi bihembo bavuga ko intego nyamukuru ari ugushimira ibikorwa bifitanye isano n’uyu muco.
Mu myaka yashize, ibi bihembo byagiye bihabwa abahanzi batandukanye barimo Eminem, Justin Timberlake na Robin Thicke, bagaragaje uruhare mu muziki uhuza imico itandukanye.
Lauryn Hill ubwo yatwaraga ibihembo bitanu muri Grammy Awards 1999
Abayobozi batandukanye bagiye bahabwa ibihembo bya BET

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *