skol

Leandre Niyomugabo wari umunyamakuru wa Tv10 yasezeye

Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

featured-image

Leandre Niyomugabo wari umunyamakuru wa Tv10 mu biganiro "10 Tonight"na "The Link Up" yasezeye kuri iyi Television yari amazeho imyaka igera muri itanu ashimira abo babanye ndetse asezeranya n’abo bakoranaga ubufatanye no mu bindi azajyamo.

Leandre abinyujije ku rukuta rwe rw Instagram yashyizeho ubutumwa burebure ashimira abantu babanye nawe mu Rugendo rw’imyaka itanu yari amaze akorera iyi Television dore ko yatagiye kuyikorera muri 2018 akaba ayivuyeho muri 2022.

Leandre avuga ko gukorera kuri Tv10 byari urugendo rutoroshye ariko rwamubereye umugisha kuko yahungukiye abavandimwe, inshuti ndetse n’abajyanama beza.

Mu mubutumwa bwe yashimiye cyane abantu bakoranye by’umwihariko ashimira umuyobozi mukuru ushinzwe ibiganiro kuri iyi Television wamuhaye amahirwe yo guha Abanyarwanda ibimurimo nkuko yabivuze ndetse n’abanyamakuru bakoranye mu biganiro bitandukanye ashimangira ko ubu ari abavandimwe be ndetse n’inshuti ze za hafi.

Leandre kandi yashimiye abahanzi bose bakoranye kandi abizeza gukomeza kubaba hafi aho azajya hose ndetse n’abandi bamukunda ababwira ko azabamenyesha aho yerekeje mu gihe cya vuba kandi ko atazabatenguha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa