Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yatangaje ko yabyaye umwana wa kabiri, aba uwa mbere ubyaye ari kuri uyu mwanya wo kuvugira Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Karoline Leavitt yatangaje ko yibarutse umwana wa kabiri ku wa 7 Gicurasi 2026. Ati “Ku wa 1 Gicurasi Viviana cyangwa ‘Vivi’ yiyunze ku muryango. Turishimye cyane.”
Ni amagambo Karoline Leavitt yashyize kuri Instagram ayaherekeresha ifoto imugaragaza ateruye uyu mwana umaze iminsi irindwi avutse.
Yavuze ko umukobwa we ameze neza ndetse na musaza we ari kumenyera kubana na mushiki we neza.
Leavitt w’imyaka 28 yibarutse umwana we w’umuhungu witwa Nicholas, bahimba “Niko,” mu 2024. Icyo gihe Leta Zunze Ubumwe zari mu bihe byo kwiyamamaza kw’abashakaga kuzayobora Amerika.
Yaherukaga kugirana ikiganiro n’abanyamakuru muri White House ku wa 27 Mata 2026, nyuma y’iminsi ibiri umugabo ashatse kwicira Donald Trump mu musangiro n’abanyamakuru.
Icyo gihe yateye urwenya ikiganiro kirangiye, ati “Nizeye ndetse ndi gusenga ko uyu waba ari wo mwanya wanjye wa nyuma mbavugishije kugeza mvuye mu kiruhuko cyanjye cyo kubyara.”
Ku wa 5 Gicurasi 2026 Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, ni we wakoresheje ikiganiro n’itangazamakuru muri White House kuko atari ahari.
Ntibizwi igihe Karoline Leavitt azavira mu kiruhuko.
Leavitt ni we muto mu mateka y’ababaye abavugizi ba White House ndetse ni umwe mu bagore umunani bagiye kuri uyu mwanya.
Uretse Leavitt na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance n’umugore we, Usha Vance bategereje kwibaruka umwana wa kane muri Nyakanga 2026.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *