LeBron James agiye gukora amateka yo gukina NBA imyaka 23, nyuma yo kwemeza ko azongera amasezerano y’umwaka muri Los Angeles Lakers.
Ibi byatangajwe na Rich Paul ureberera inyungu uyu mukinnyi umaze gutsinda amanota menshi mu mateka y’iyi shampiyona.
Mu kiganiro yagiranye na ESPN, ati "Arabizi ko Lakers iri kubaka ejo hazaza kandi arabyumva. Twumva uko bigoye kugira icyo wegukana mu gihe uri kubaka. Turi kureba ibyiza ku buzima n’umwuga we. Ashaka ko buri mwaka asigaje ubara kandi Lakers iramushyigikiye, imwifuriza ibyiza.”
Mu 2023, James yanditse amateka yo kuba uwatsinze amanota menshi, aho kugeza ubu ageze ku 42,184.
Uyu mukinnyi yatangiye gukina muri NBA mu 2003 ubwo yatoranywaga na Cleveland Cavaliers y’iwabo.
Mu 2010 yagiye muri Miami Heat yahesheje Igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri, mbere yo gusubira muri Cavaliers yegukana ikindi mu 2016.
Mu 2018 yagiye muri Lakers ayifasha kwegukana NBA mu 2020 iba iya kane yegukanye.
Mu Ukwakira 2024, uyu mukinnyi yakoze amateka yo gukinana n’umuhungu we Bronny James.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *