LeBron James na Beyonce bihakanye umugabo ushinja P Diddy kumwambika ’Mask’ y’igitsina cy’abagabo akayitemberana
Yanditswe: Wednesday 02, Apr 2025

Nyuma yo gutanga ubuhamya mu rukiko ko mu mwaka wa 2015, abarimo LeBron James na Beyonce babonye ihohoterwa P Diddy yamukoreye mu mwaka wa 2015, aba bombi bamwihakanye.
Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko umugabo witwa Joseph Manzaro yagejeje ikirego mu rukiko rwa Florida ashinja Diddy kuba yaramukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina mu mwaka wa 2015.
Uyu mugabo avuga ko mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa Mata yashimuswe akajyanwa mu birori by’isabukuru y’umuhungu wa P Diddy witwa Christian Combs ari naho yakorewe ihohoterwa akambikwa ‘mask’ y’igitsina cy’umugabo bamutegeka kugenda azenguruka mu bantu.
N’ubwo yavuze ko abarimo LeBron James na Beyonce bari bahari kandi bamubonye, Manzaro yareze Emilio washinze Bad Boy Records, hamwe n’abandi bantu barimo Eric Mejias, Brendan Paul, na Adria English kubera imyitwarire idahwite bagaragaje icyo gihe.
Rugikubita, Gloria na Emilio bahise bamaganira kure ibi birego bavuga ko bitigeze bibaho ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Umuvugizi wa LeBron James yahise nawe anyomoza aya makuru avuga ko ari ibinyoma ndetse ko muri icyo gihe urega avuga, LeBron James yari mu ikipe ye barimo bakina Atari ahari.
Umuvugizi we yagize ati "Ibi ni ibinyoma bigaragara kandi ntibikwiye na gato. Ushakishije kuri internet ubona ibyo LeBron yakoraga muri Mata 2015 yose. Yakinnye basketball muri Cleveland Cavaliers kandi ntiyigeze aba i Miami."
Ku ruhande rwa Diddy, nabo bamaze kwamagana iki kirego bavuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa bavuga ko Diddy yiteguye kukiburana ariko n’uwagisoma abona ko ari ibinyoma by’ushaka kwirira udufaranga.
Bagize bati “"Iki kirego kigaragaza uburyo abarega biteguye kugera kure bashakisha inkuru z’ibihuha kugira ngo babone inyungu. Nta muntu muzima wasoma iki kirego ngo yemere iyi nkuru. Bwana Combs yiteguye kwitaba urukiko aho aya makuru y’ibinyoma n’impamvu mbi z’abayakwirakwije bizahishurwa."
Diddy asanganywe ibindi birego amagana aho benshi bavuga ko umubare munini w’abamureze bishakira amafaranga cyangwa se kwamamara nka bimwe mu Kinyarwanda bavuga ngo ‘Iyapfuye ntawe utayiryaho.’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *