Lewis Hamilton na Kim Kardashian bongeye guca amarenga k’uko bari mu rukundo
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Kim Kardashian wamenyekanye cyane mu bijyanye n’imideli n’ibiganiro byo kuri televiziyo ndetse na Lewis Hamilton, wanditse izina mu masiganwa y’imodoka nto za formula 1, bongeye kugaragaza ko bashobora kuba koko bari mu rukundo.
Aba bombi bagaragaye bari kumwe mu gitaramo kiba ku mukino usoza Shampiyona ya National Football League (NFL) muri Amerika, uzwi nka ‘Super Bowl LX’.
Ni umukino wabaye ku Cyumweru tariki 8 Gashyantare 2026, kuri Levi’s Stadium hagati ya Seattle Seahawks na New England Patriots.
Lewis Hamilton na Kim Kardashian bari bicaye mu myanya y’icyubahiro bagaragaye bongorerana buri kanya ari na ko bamwenyura.
Nicola Hickling usanzwe ari inzobere mu kureba iminwa y’abantu akamenya ibyo bari kuvuga, yabwiye Daily Mail ko mu biganiro bagiranaga, Lewis Hamilton yijeje Kim Kardashian ko azamujyana gusura nyina.
Ati “Yamubwiye ati ntabwo ari buri mukobwa wese njyana gusura mama, muzahura umunsi umwe, ashaka kukubona cyane.”
Nyuma y’aya magambo ya Lewis Hamilton, Kim Kardashian yamusubije ati “nta kibazo”.
Lewis Hamilton na Kim Kardashian batangiye kuvugwa mu minsi mike ishize, nyuma y’uko bombi bagaragaye bari mu gace ka Cotswolds mu Bwongereza, agace k’umwihariko ku bari mu munyenga w’urukundo.
Uwahaye amakuru The Sun yavuze ko aba bombi basangiye amafunguro nk’abasanzwe bakundana, ndetse banahabwa serivisi za ‘massage’ mu buryo bwihariye.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *