Ibisubizo by’abahanga basuzumye umurambo wa Lil Poppa witabye Imana ku wa 18 Gashyantare 2026, byagaragaje ko uyu muraperi yitabye Imana yiyahuye nyuma yo kwirasa mu mutwe.
Ku wa 18 Gashyantare 2026 ni bwo byamenyekanye ko Janarious Mykel Wheeler wamamaye nka Lil Poppa yitabye Imana afite imyaka 25 y’amavuko.
Ikinyamakuru TMZ cyatangaje iyi nkuru cyagaragaje ko cyavuganye n’umuyobozi wa Polisi muri Hapeville, Bruce Hedley abahamiriza ko uyu muraperi yabanje gukora impanuka arangije ahamagara umujyanama we.
Aba bombi bahuriye muri parikingi ya hoteli yitwa Hilton, baganira uyu muraperi akiri mu modoka yamanuye gato ikirahure.
Uyu muyobozi wa Polisi ahamya ko nubwo mu mashusho bafite hatumvikana ibyo bavuganye, mu mwanya muto uyu muraperi yakuyemo imbunda ayitunga ku mutwe ahita yirasa.
Nyuma yo kwirasa, ushinzwe umutekano kuri iyi hoteli ni we wahamagaye nimero ya Polisi atabaza, bagerageza kumujyana kwa muganga ku bitaro byitwa ‘Glady’ ariko aza guhitanwa n’ibikomere by’isasu yirashe.
Uyu muraperi mu 2022 ni bwo yasinye muri Collective Music Group (CMG) ya Yo Gotti.
Muri Kanama 2025, Poppa yari yasohoye album igizwe n’indirimbo 16 yise ‘Almost normal again’ ndetse yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Out of town bae’ mu gihe yari ategerejwe mu gitaramo yagombaga kuririmbamo muri New Orleans muri Werurwe 2026.
Ku rundi ruhande, Poppa yitabye Imana ari mu myiteguro y’ibitaramo bizenguruka Amerika amenyekanisha album ye nshya ‘Almost normal again’.
Lil Poppa wafatwaga nk’umuraperi ukunda kwibanda ku buzima bwo ku muhanda, yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Eternal living’, ‘Love&war’, ‘To the point’, ‘Happy tears’ n’izindi nyinshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *