skol
fortebet

Lilian Mbabazi yanditse amagambo akomeye yizihiza isabukuru y’amavuko ya Radio witabye Imana

Yanditswe: Wednesday 25, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wahoze ari umukunzi wa Mowzey Radio umaze imyaka itanu yitabye Imana yamutatse ibyiza ku isabukuru ye y’amavuko ndetse amubwira ko amukunda kandi bamukumbuye we n’abana babyaranye.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga yavuze uburyo kubaho kwe byamuhaye umunezero wo kubyara, uburyo yahinduye umuziki wa Uganda ndetse n’abahanzi benshi bo muri iki gihugu.

Yanditse agira ati “ Nzahora mpitamo kwizihiza umunsi Moses yavutseho. Nabyaye abana banjye kuko yavutse, nahuye na we kubera ko yavutse, umuziki muri Uganda warahindutse kubera ko yavutse, abahanzi benshi bigiriye icyizere kubera ko yavutse.”

“Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Komeza uruhuke neza rukundo rwanjye. Turagukumbuye.”

Lilian Mbabazi yahuye na Radio mu 2005, bahuriye muri Kaminuza ya Makerere, ubwo bari bageze mu gihe cyo gusoza bahise binjira mu muziki nk’impano yatumye ubumwe bwabo bukomera, urukundo rwabo rukomeza uko.

Mowzey Radio na Lilian Mbabazi bafitanye abana babiri biyongera ku bandi batatu uyu muhanzi yasize.

Mowzey Radio umwe mu bari bagize itsinda rya Goodlyfe yitabye Imana ku wa 1 Gashyantare 2018 aguye mu bitaro bya Case Clinic azize ibikomere byo mu mutwe byatewe n’imirwano yabereye mu kabari Entebbe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa