Lilly wavuzwe mu rukundo na Karera na Rwatubyaye ari mu rukundo n’undi mukinnyi
Yanditswe: Thursday 12, Jan 2023

Lilly wavuzweho gukundana na Karera Hassan ndetse na Rwatubyaye yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza ko ari mu rukundo n’umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier.
Kuri ubu inkuru igezweho n’iy’uyu mukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Lilly, watangaje ko yihebeye umukinnyi Kwizera Janvier.
Ni umukobwa w’ikimero kigaragara uba muri Finland, umaze iminsi avugwa mu rukundo n’abakinnyi ba ruhago.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi Lilly ndetse na Kwizera Janvier benshi bita Rihungu, bamaze iminsi baca amarenga y’urukundo rwabo rwakajije umurego mu mpera z’umwaka ushize.
Ni urukundo rwahamijwe n’uyu mukobwa wasangije abamukurikira ifoto y’uyu mukinnyi urinda izamu rya Police FC, ashyiraho akamenyetso k’umutima ubusanzwe kifashishwa n’abakundana.
Ni ifoto yakiranywe yombi n’abamukurikira bahise batangira kubifuriza kuryoherwa n’urugendo rw’urukundo batangiranye.
Iyi foto yakurikiwe n’amashusho aba bombi bakunze gusangiza amashusho bari gusangira umunezero w’urukundo.
Uyu mukobwa ageze kuri Rihungu mu gihe mu minsi ishize yasangije abamukurikira amashusho ari gusomana na Rwatubyaye Abdoul, Kapiteni wa Rayon Sports FC.
Ni amashusho yavugishije abatari bake cyane ko yagiye hanze mu gihe inkuru z’uko uyu mukobwa yaba yaragize uruhare mu gusenyera Karera Hassan zari zitarasaza mu mitwe ya benshi.
Mbere y’aho, Lilly yasohoye amashusho ari mu bihe byiza na Karera ku munsi mukuru w’amavuko w’uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka APR FC na Kiyovu Sports.
Nyuma y’uko ayo mashusho agiye hanze, byababaje cyane uwari umugore wa Karera, atangaza ko batandukanye.
Lily ari kuvugwa mu rukundo na Kwizera Janvier
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *