Lionel Richie yahishuye ko Michael Jackson yagiraga umwanda
Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025
Umuhanzi w’icyamamare Lionel Richie, wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka All Night Long, yahishuye ko Michael Jackson wari inshuti ye magara, uzwi nk’Umwami wa Pop ku Isi, yari afite ikibazo cyo kutiyitaho ku isuku ndetse rimwe na rimwe akagira umunuko.
Richie yabigarutseho mu gitabo cye gishya yise “Truly”. Uyu mugabo yavuze ko Jackson akiri kumwe n’umuryango we yakurikiranwaga ku isuku na nyina ndetse n’abavandimwe be, ariko ubwo yatangiye kwiyitaho wenyine ibintu byahinduye isura.
Richie yavuze ko we hamwe n’umuhanga mu gukora umuziki Quincy Jones, bakundaga gutebya bakita Michael Jackson izina rya “Smelly” (bisobanuye umuntu ufite impumuro mbi). Ati “Michael nawe ubwe yabaga abiseka nk’urwenya, kuko yabaga yibagiwe ko amaze iminsi myinshi adahinduye imyenda.”
Uyu muhanzi wubatse amateka muri muzika yemeje ko ubwo bari mu bitaramo, Jackson yambaraga imyambaro yihariye yabaga yateguriwe n’abamufashaga, ariko iyo yabaga ari mu buzima busanzwe yajyaga mu nzu cyangwa muri studio, akambara ibyo yiboneye.
Yagize ati “Iyo Michael yansuraga, yambaraga icyo yabonye yaba ikoboyi n’umupira, ikoboyi ze rimwe na rimwe zabaga zigenda zigwa cyangwa zikaba ngufi cyane, kandi ntabwo yiteraga ‘parfum’ cyangwa ‘deodorant’. Byarangiraga nanone afite impumuro mbi.”
Richie yavuze ko rimwe yamuhaye impano y’ikoboyi nshya hamwe n’ikariso, anamugira inama yo koga. Ariko ubwo yamujyanaga iwe, Jackson yahasize imyambaro ye ishaje ku itapi yo mu ruganiriro rwa Richie.
Ati “Nagarutse mu nzu nsanga ipantalo ye ishaje n’ikariso yari yambaye biri aho, bisa nk’ibyajugunywe ku muhanda. Icyo nakoze cyonyine ni uguseka mvuga nti ‘MJ yari hano’.”
Lionel Richie na Michael Jackson bari inshuti zikomeye ndetse banakoranye indirimbo zitandukanye, kugeza ubwo Jackson yitabye Imana muri Kamena 2009.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *