skol

Lionel Sentore ahinyuje amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugore we Bijoux mu ibanga

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 23 June 2022

Umuhanzi mu Njyana Gakondo uzwi ku izina rya Sentore Lionel uherutse gushyingiranwa na Munezero Aline wamamaye ku izina rya Bijoux muri Sinema Nyarwanda yahakanye amakuru avuga ko bababa baratandukanye mu ibanga.


Iby’uko Bijoux na Lionel baba baratandukanye byatangiye kuvugwa nyuma y’uko aba bombi basibye amafoto y’ubukwe bwabo ku mbugankoranyambaga bakoresha ndetse nandi.

Lionel yagaragaje ko ibyavugwa byose ari ibihuha kandi ko akiri kumwe n’umugore we.

Uyu mhanzi ubarizwa mu itsinda ry’ingangare yavuze ko umugore we ahora muri gahunda ze zose z’umunsi nubwo baba bari mu bihugu bitandukanye ariko kuvugana cyane kuri bo babifata nk’inshingano.

Mu Kiganiro na Chita yamubajije igihe baba bitegura kwakira umwana cyane ko abantu benshi bavugaga ko yamutwaye atwite Lionel mu gusubiza yahakanye ayo makuru maze agira ati" Ibyo nibyo abantu bavuga kandi ntanibyo kubitangazaho mfite ariko nibiba muzabimenya kuko umwana n’umugisha kandi natwe turamutegereje.

Umunyamakuru yakomeje kumubaza uko umugore we amerewe cyane ko baba batari kumwe ati" Madamu wange ameze neza cyane ari mu Gihugu cyacu cyiza kandi kimufashe neza".

Abajijwe ikintu akumbura ku mugore we cyane yavuze ko buri kimwe ku mugore we agikumbura agiye guhitamo byaba ari ugutoratoranya ariko na none avuga ko hari nibyo atavugira kuri Camera.

Urebye ibikubiye mu kiganiro bihinyuza amakuru yose yaba yaratekerejwe ko aba baratandukanye.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana wa Bushali yakorewe ibirori by’isabukuru y’imyaka 2 byitabirwa...

Umuhanzi ukunzwe na benshi hano mu Rwanda ubarizwa mu itsinda rya...
27 June 2022 0

Mu mafoto reba ibyaranze igitaramo cya Seka Live kitabiriwe n’ibyamamare...

Mu mafoto atandukanye irebere ibyaranze igitaramo cya Seka Live kitabiriwe...
27 June 2022 0

Harmonize yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga(AMAFOTO)

Umuhanzi ukunzwe n’abatari bake ukomoka muri Tanzania yambitse impeta...
27 June 2022 0

Reba ibyaranze igitaramo cya ’Choplife Kigali’ kitabiriwe na Minisitiri...

Minisitiri Aurore Munyangaju ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya ’Choplife...
26 June 2022 0

Ariel Wayz na Bwiza batunguranye nyuma y’ibibazo bisanzemo

Umuhanzikazi Ariel Wayz na mugenzi we Bwiza nyuma yo kwisanga mu bibazo...
25 June 2022 0

Umuyobozi wa AWF yifashishije indirimbo ’Nywe’ mu kugaragaza imbaraga u...

Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kwita ku binyabuzima biba mu...
24 June 2022 0