skol
fortebet

Liverpool yagize umutoza mushya nyuma yo gutandukana na Arne Slot

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 05, Jun 2026

 Liverpool yagize umutoza mushya nyuma yo gutandukana na Arne Slot

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Liverpool FC yatangaje ku mugaragaro ko yahaye akazi ko kuyitoza Umunya-Espagne Andoni Iraola, asimbuye Arne Slot batandukanye nyuma y’igihe kitari kirekire.

Slot asize izina rikomeye muri Liverpool, kuko mu mwaka we wa mbere yayihesheje igikombe cya Premier League, ibintu byari byongeye kuzamura icyizere cy’abafana nyuma yo gusezera kwa Jürgen Klopp.

Nubwo yatangiye neza, imikino yo kwishyura ya saison ya 2025-2026 ntiyagenze neza kuri Liverpool. Iyi kipe yari yashoyemo amafaranga menshi mu kongera imbaraga mu bakinnyi bashya, barimo Alexander Isak, Florian Wirtz, Hugo Ekitike, Jeremie Frimpong na Milos Kerkez, ariko umusaruro ntiwageze ku rwego rwifuzwaga.

Liverpool yarangije shampiyona iri ku mwanya wa gatanu, ibona itike ya UEFA Champions League ku munota wa nyuma, ifite amanota 60. Yarusheho amanota make cyane ikipe ya AFC Bournemouth yari itozwa na Iraola.

Nyuma y’ibi bibazo, ubuyobozi bwa Liverpool bwahisemo guha inshingano Iraola wari umaze imyaka itatu agaragaza ubushobozi muri Bournemouth. Yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri, aje afite intego yo kuyisubiza ku rwego rwo guhatanira ibikombe bikomeye.

Mu ijambo rye rya mbere, Iraola yagaragaje ibyishimo byinshi, ashimangira ko Liverpool ari imwe mu makipe akomeye ku isi kandi ifite amateka akurura buri wese uyegera, cyane cyane abafana bayo n’ikirere cyo ku kibuga.

Muri Bournemouth, Iraola yasize amateka atazibagirana, aho yayigejeje bwa mbere mu marushanwa y’i Burayi nyuma y’imyaka myinshi cyane. Mu bihe bitandukanye yayitoje, yayizamuriye urwego ku buryo buri mwaka yajyaga yongera amanota yayo muri shampiyona.

Ku rundi ruhande, Iraola ageze muri Liverpool mu gihe iri kunyura mu mpinduka zikomeye, aho bamwe mu bakinnyi b’ingenzi bagiye bayivamo, barimo Mohamed Salah na Andy Robertson, ndetse na Ibrahima Konaté na we akaba yaramaze gutangaza ko azayisohokamo.

Mbere y’uko Iraola atoranywa, hari havugwa cyane Xabi Alonso nk’ushobora gufata izi nshingano, ariko yaje kubireka nyuma yo kwemera gutoza Chelsea FC.

Iraola abaye umutoza wa 23 uhawe kuyobora Liverpool mu buryo buhoraho, ndetse ni uwa kabiri ukomoka muri Espagne nyuma ya Rafael Benítez wigeze kuyihesha ibikombe bikomeye birimo UEFA Champions League ya 2005.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa