skol
fortebet

Louis Pisano watangaje ko Rihanna na ASAP batandukanye yagize icyo abivugaho

Yanditswe: Monday 18, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwanditsi Louis Pisano yasabye imbabazi kumugaragaro kubwo gutangaza amakuru y’ibihuha avuga ko Rihanna n’umukunzi we A $ AP Rocky batandukanye.

Sponsored Ad

Ni inkuru yasakaye kumbugankoranyambaga mu minsi yashize ubwo havugwaga ko umuhanzikazi ukunzwe cyane Rihanna yatandukaanye n’umukunzi we Asap bitegura kwibaruka imfura yabo.

Uwatangaje aya makuru yavugaga ko aba bombi batandukanye kubera ubuhemu bwa Asap waciye inyuma umugore we akaryamana n’umunyamideli Amina Muaddi usanzwe ari umukozi wa Rihanna utunganya inkweto muri Fenty Brand.

Pisano Louis usanzwe atangaza amakuru yifashishije Tweeter ye yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi kubw’amakosa yakoze yo guhubuka agatangaza amakuru yakiriye kandi ari ibihuha.

yakomeje agira ati" Singiye kuvuga abayampaye cyangwa ngo mbashyireho amakosa ahubwo ndasaba imbabazi kumpande zombi kubwo gutangaza amakuru y’ibihuha, avuga ko agiye kwiha umwanya akabanza akiga uko akwiye gukoresha imbugankoranyambaga ze mbere yo kugira amakuru atangaza.

Nyuma yuko ibi bihuha bishyizwe hanze Rihanna na Asap birinze kugira icyo babivugaho icyakora Amina Muaddi washinjwaga guca inyuma nyirabuja we kwihangana byaramunaniye aho yavuze ko rimwe na rimwe amakuru anyuzwa kumbugankoranyambaga aba adakwiye kwitabwaho cyangwa ngo ahabwe igisubizo cyane iyo ari ibihuha, ariko avuga ko yasanze ari ngombwa ko agira icyo avuga ku makuru amaze iminsi atangazwa aboneraho gushimangira ko ibyatangajwe byose ari ibihuha kugirango abantu bamenye ukuri.

Louis Pisano wakwirakwije ibihuha by’uko Rihanna yatandukanye na ASAP yaasabye imbabazi kumugaragaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa