skol

Lugumi ucuditse na Miss Jolly agiye kugirira uruzinduko i Kigali

Yanditswe: Monday 21, Jul 2025

featured-image

Umunyemari w’umunya-Tanzania, Saidi Lugumi, umaze igihe avugwaho umubano udasanzwe na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yatangaje ko ari mu myiteguro yo kuza i Kigali, asiga ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwazamuye amarangamutima y’abamukurikirana.

Ibi yabivuze mu buryo bwatunguye benshi, ubwo yasubizaga umuntu wari wanyuze mu gice cy’ibitekerezo ku ifoto ye kuri Instagram, amubaza igihe azazira i Kigali. Mu gusubiza, Lugumi yagize ati: “Muzambona vuba mu cyumweru gitaha. Babwire bose ko muramu wanyu agiye kuza.”

Aya magambo yahise ashyushya impaka ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku bakomeje gukurikiranira hafi urukundo ruvugwa hagati ye na Mutesi Jolly, nubwo we yahakanye kenshi ko nta mubano udasanzwe bafitanye.

Mu ntangiriro za Mutarama 2025, urukundo rwabo rwatangiye guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko bombi bagaragaye bagaragarizanya amarangamutima mu buryo bwahise butanga icyizere ku bavugaga ko baba bari mu rukundo. Gusa Jolly yahise asohora itangazo abinyujije kuri X (Twitter), avuga ko ari ibihuha.

Yagize ati: “Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.”

Yakomeje yerekana ko abashaka kumuhatira gukundana n’umuherwe cyangwa undi wese, ntacyo bimubwiye, anavuga ko konti ye yaba yarinjiriwe n’abashaka kwangiza isura ye.

Nubwo yakomeje kubihakana, muri Gashyantare 2025, umuhanzikazi Gigy Money wo muri Tanzania yashyize amashusho kuri Instagram arimo yifuriza isabukuru nziza Lugumi, amwita “umugabo wa Jolly”. Icyo gihe, amagambo ye yongereye gushyushya inkuru y’urukundo rutarasobanuka neza hagati ya Jolly na Lugumi.

Icyemezo cya Lugumi cyo gutangaza ko agiye kuza i Kigali cyongeye gutuma benshi bibaza ku mpamvu nyamukuru y’uruzinduko rwe.

Nubwo nta cyo aratangaza ku bijyanye n’ubucuruzi cyangwa indi gahunda ifatika, amagambo ye avuga ko ari “muramu wanyu” yahise afatwa nk’andi marenga ashobora kwerekana ko yaba agifitanye isano yihariye na Miss Jolly.

Kugeza ubu, nta ruhande rwigeze rwemeza cyangwa ngo ruhakane ku mugaragaro ibyo bivugwa ku mubano wabo muri iki gihe, ariko amagambo ya Lugumi asa n’aho yongeye gukongeza umuriro ku bivugwa, asiga benshi bibaza niba i Kigali hari urukundo rugiye kurasira cyangwa niba ari indi nkuru yo kuvugisha abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa