Luiz Díaz yakoze ubukwe n’umugore we bamaranye imyaka icyenda
Yanditswe: Tuesday 17, Jun 2025

Umunya-Colombia Luiz Díaz ukinira Liverpool, yakoze ubukwe na Geraldine Ponce batangiye gukundana mu mwaka wa 2016.
Ubwo aba bombi batangiraga gukundana mu 2016, Luiz Díz yakinaga mu ikipe ya Barranquilla y’iwabo muri Colombia aho yari afite imyaka 19, mu gihe Ponce we yari afite imyaka 17. Gusa bari basanzwe baziranye kuva ari abana bato.
Mu 2023 Luiz Díaz yaje kwambika Geraldine Ponce impeta, ubu bakaba bemeranyije kubana mu bibi n’ibyiza ndetse bakabihamiriza imbere y’Imana n’imiryango, mu birori byabereye ahitwa Parroquia Immaculada Conepción muri Colombia.
Nyuma yo gukora ubukwe, Luiz Díaz yakoresheje imbuga nkoranya mbaga ze agaragaza ibyishimo bisendereye afite, arandika ati:”Urukundo rwange iteka n’iteka.”
Luiz Díaz na Geraldine Ponce basanzwe babana i Liverpool, bakaba bafitanye abana babiri b’abakobwa aribo Roma na Charlotte.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *